Nyamasheke: Abajura batemye umucuruzi w’ingurube banamwambura amafaranga arenga miliyoni 1 Frw

Abagabo babiri bo mu Karere ka Nyamasheke batawe muri yombi bakekwaho gutema umucuruzi w’amatungo witwa Barutusanumwe Zacharie no kumwambura amafaranga arenga miliyoni 1 Frw yari avanye mu bucuruzi bw’ingurube. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gasovu, Umurenge wa Karambi, mu ijoro ryo ku wa 24 Nyakanga 2026, ahagana saa munani z’ijoro. Amakuru avuga…

Soma inkuru yose

Abanyarwanda bacurujwe mu mahanga bamaze gutahuka

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yatangaje ko hagati ya Nyakanga 2025 na Werurwe 2026, Abanyarwanda 289 bari baracurujwe mu bihugu bitandukanye bamaze gutahukanwa ku bufatanye bw’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa. Yabitangaje mu gihe u Rwanda rukomeje kongera ingamba zo kurwanya icuruzwa ry’abantu, by’umwihariko iryambukiranya imipaka. Imibare yatangajwe igaragaza ko muri abo…

Soma inkuru yose

DJ Sonia yahaye imbabazi Pizzo Cassien na Kazungu Kaboss

DJ Sonia, umwe mu banyamakuru ndetse n’abavangamiziki bazwi mu Rwanda, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kubabarira abantu bari bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera bazira kumuhohotera no kumusebya bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Uyu mwanzuro yawutangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko yawufashe amaze gutekereza ku ngaruka amakimbirane nk’ayo ashobora kugira ku babigizemo uruhare ndetse no ku miryango…

Soma inkuru yose

Ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge gikomeje guhangayikisha Leta y’u Rwanda

Ikibazo cy’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bitujuje ubuziranenge gikomeje kuba kimwe mu bibazo bihangayikishije inzego z’ubuyobozi mu Rwanda, nyuma y’uko hagaragaye abantu benshi bagize ibibazo by’ubuzima ndetse n’abapfuye bazize kubinywa. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko bitangaje kubona bamwe mu baturage bagikomeza kunywa inzoga zizwiho kuba zishobora guteza ibibazo, harimo n’izifite amazina ateye ubwoba nka “Dundubwonko”….

Soma inkuru yose

Nyamagabe: Inzego z’Ubuyobozi n’Umutekano Zasabye Abaturage Gufatanya Mu Kurwanya Ibyaha

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bufatanyije n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, bwakanguriye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha, kubungabunga ibidukikije no gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’iterambere. Ubu bukangurambaga bwari buyobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, wari kumwe n’abayobozi b’Ingabo na Polisi,…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame Yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya Loni Izayobora Iterambere rya AI Ku Isi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya y’Umuryango w’Abibumbye igamije guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) ku rwego rw’isi, mu rwego rwo gufasha ibihugu byose kungukira muri iri koranabuhanga no kugabanya icyuho kiri hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Iyi komisiyo yiswe AI for Good…

Soma inkuru yose

ARJ yahakanye ibaruwa yavugwaga ko itabariza abanyamakuru, ivuga ko yari impimbano

Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru (ARJ) watangaje ko ibaruwa yari imaze iminsi ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ivugwa ko yanditswe n’uyu muryango isaba Leta guhagurukira ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru, atari inyandiko yawo. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 3 Nyakanga 2026, ARJ yavuze ko iyo baruwa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ari impimbano, isaba abaturage n’ibitangazamakuru kutayiha agaciro kuko…

Soma inkuru yose

Karongi: Urupfu rw’umwarimu warohamye mu Kivu rwasigiye icyuho gikomeye GS Sainte Marie Kibuye

Urupfu rwa Nahimana Ernest wari umwarimu w’ikoranabuhanga muri GS Sainte Marie Kibuye, warohamye mu kiyaga cya Kivu ku wa 23 Gicurasi 2026, rwateye agahinda gakomeye abo bakoranaga, abanyeshuri ndetse n’umuryango we, cyane ko yari amaze igihe gito agaragaza ubuhanga mu kazi ke. Uyu mwarimu wari ufite imyaka 30 y’amavuko, yarohamye ku mugoroba wo ku wa…

Soma inkuru yose

Rutsiro: Abakozi bane ba SACCO ya Kigeyo bakekwaho kunyereza miliyoni zisaga 88 Frw batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu bane bakoreraga SACCO y’Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bakekwaho kunyereza umutungo wa miliyoni zisaga 88 Frw no gukoresha inyandiko mpimbano. Aba batawe muri yombi barimo Havugimana James wahoze ari Umuyobozi wa SACCO, Nishimwe Espérance wari ushinzwe kwakira no kubika amafaranga, Uwanyirijuru André ushinzwe ibaruramari, ndetse…

Soma inkuru yose