Rusizi: Ikamyo yari ipakiye sima yarenze ikorosi yinjira mu nzu y’umuturage

Mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, habereye impanuka y’ikamyo yari itwaye sima ivuye ku ruganda rwa Cimerwa, ikagonga inzu y’umuturage ikinjiramo, yangiza icyumba n’ibikoresho byari birimo.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 30 Kanama 2026, ahagana saa moya zishyira saa mbiri za mu gitondo, ubwo iyi kamyo yari ivuye mu Murenge wa Muganza, aho yari ipakiye sima ivuye ku ruganda rwa Cimerwa.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko iyi modoka yageze mu ikorosi umushoferi akabura uko arikata neza, ikinyabiziga kikayobera kigahita cyerekeza ku nzu y’umuturage witwa Nzabasenga Jean.

Ikamyo yabanje kugonga igikuta kimwe cy’inzu ya Nzabasenga, mbere yo gukomeza ikinjira mu cyumba kimwe cy’iyi nzu.

Nzabasenga yavuze ko ibyangiritse birimo ibikoresho bitandukanye byo mu rugo byari muri icyo cyumba, birimo uburiri ndetse na telefoni.

Ati: “Ibintu byangirikiyemo, ibikoresho hafi ya byose dukoresha mu rugo byari biri muri kiriya cyumba. Igitanda cyacitse, harimo na telefoni.”

Uyu muturage yavuze ko abagize umuryango we bari bamaze kuva muri icyo cyumba mbere y’uko ikamyo ikinjiramo, bituma nta muntu uhitanwa n’iyi mpanuka.

Ati: “Abana bari bamaze kubyuka. Umwe wari usigaye mu nzu ari kwambara yahise asohoka yiruka.”

Yongeyeho ko umugore we yagize ihungabana kubera ibyabaye, agahita ajyanwa kwa muganga.

Umuturage wari hafi y’ahabereye impanuka yavuze ko ikamyo yagendaga gahoro, ku buryo umuntu wari hafi y’aho ikamyo yayobeye yashoboraga kubona umwanya wo kuyihunga.

Ati: “Yagendaga gahoro ku buryo n’umuntu wari wicaye aho iyi modoka yayobeye, yinjiye muri iyi nzu, yabonye umwanya wo kuyihunga.”

Igice cy’inzu cyangiritse cyane ni icyumba ikamyo yinjiyemo, aho igice cy’imbere cy’ikamyo cyageze imbere mu nzu.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi.

Yagize ati: “Umushoferi yageze mu ikorosi ananirwa gukata, ayobora ikinyabiziga nabi kiyobera mu nzu y’umuturage. Hanangiritse imodoka, ibyo yari itwaye ndetse n’inzu y’umuturage.”

SP Kayigi yasabye abakoresha umuhanda, cyane cyane abashoferi batwara ibinyabiziga biremereye, kwirinda kwirara igihe batwaye.

Ati: “Aha ni ho duhera tugira abantu inama ko bakwiye kwirinda kwirara igihe bari mu muhanda, ntibumve ko umuhanda bawumenyereye cyangwa ko harimo ibinyabiziga bike, kuko isaha iyo ari yo yose impanuka ishobora kuba.”

Yakomeje avuga ko uburyo ikinyabiziga gitwarwamo bugomba kwitabwaho cyane iyo gipakiye.

Ati: “Iyo upakiye, uko utwara imodoka si ko uyitwara idapakiye. Iyo ugenda mu muhanda ugomba guhora witeguye ko impanuka ishobora kuba aho ari ho hose, isaha iyo ari yo yose.”

Nubwo nta muntu wahitanywe n’iyi mpanuka, hangiritse ikamyo, ibyo yari itwaye ndetse n’inzu y’umuturage.

SP Kayigi yavuze ko impanuka nk’izi zishobora kwirindwa iyo abashoferi bagenda bitonze kandi bakirinda amakosa aterwa no kwirara.

Ati: “Nubwo nta waguye muri iyi mpanuka, ariko ibyo yari itwaye, inzu y’umuturage ndetse n’imodoka ubwayo byangiritse. Ibyo byose iyo yitwararika akagenda neza ntabwo byari kubaho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *