Gutwarira ni imyitwarire cyangwa irari ridasanzwe bamwe mu bagore bagaragaza mu gihe batwite, aho bashobora kugira icyifuzo gikomeye cyo kubona, kurya cyangwa kumva impumuro y’ikintu runaka.
Gutwita kuzana impinduka nyinshi mu mubiri no mu mitekerereze y’umubyeyi. Muri izo mpinduka harimo kugira irari ry’ibiribwa runaka, kwanga bimwe mu biribwa cyangwa kumva impumuro runaka ku buryo budasanzwe.
Mu Kinyarwanda, iyi myitwarire ikunze kwitwa gutwarira, aho umugore ashobora kumva ashaka ikintu runaka mu buryo bukomeye kurusha ibisanzwe.
Abagore batwarira ibintu bitandukanye
Batsinda Josiane, umubyeyi w’imyaka 49 wo mu Mujyi wa Muhanga, avuga ko yigeze gutwarira igihe yari atwite inda ya kabiri.
Yasobanuye ko ubwo yari ageze hafi ku mezi atatu yo gutwita, yamaze igihe yumva ashaka impumuro y’icyuya cy’umugabo we.
Ati: “Nifuzaga kumva icyuya cy’umugabo wanjye. Iyo yabaga adahari, nafata umwenda we nkawuhumuramo kugira ngo numve ya mpumuro.”
Kuri we, iyo myitwarire yaraje irarangira, nk’uko n’ibindi bimenyetso byatwaraga byagiye bigabanuka uko inda yakomezaga gukura.
Undi mugore witwa Christa, ufite abana batatu, na we avuga ko abagore badatwarira kimwe.
Avuga ko hari ushobora gutwarira ibiribwa runaka, mu gihe undi ashobora kugira irari ry’ibintu bitandukanye. Hari n’abagore batagira iki kibazo mu gihe batwite.
Dr Rutagengwa Bwimba Pascal, umuganga ukorera mu Mujyi wa Muhanga, avuga ko gutwarira atari indwara ubwayo, ahubwo ko bishobora kuba mu mpinduka zigaragara ku mugore mu gihe cyo gutwita.
Gutwita bihindura imikorere y’imisemburo y’umubiri ndetse bikagira n’ingaruka ku buryo umuntu yumva impumuro, uburyohe n’irari ry’ibiribwa.
Ibyo bishobora gutuma umugore atangira kwifuza cyane ikintu runaka cyangwa akumva adashaka ibindi yari asanzwe akunda.
Gutwarira bishobora guhinduka uko inda ikura
Impinduka z’umubiri mu gihe cyo gutwita ntiziba kimwe ku bagore bose. Hari abatangira kugira irari ridasanzwe mu mezi ya mbere, abandi rikaza nyuma, mu gihe hari n’abatabaho iki kibazo.
Nanone, ibyo umugore yifuza bishobora guhinduka. Icyo yatwariraga mu ntangiriro z’inda ashobora kugera igihe ntakigishaka, cyangwa akagira irari ry’ikindi kintu.
Ibi bituma bidakwiye gufatwa nk’itegeko ko buri mugore utwite agomba kugira icyo atwarira.
Hari igihe umugore utwite ashobora kugira irari ry’ibintu bitari ibiribwa, urugero nk’ubutaka, isabune, ibumba cyangwa ibindi bintu bidakwiye kuribwa.
Iyo ibi bibaye, ni ngombwa kubimenyesha umuganga cyangwa umukozi w’ubuzima. Bishobora kuba bifitanye isano n’ikibazo cy’imirire cyangwa kubura intungamubiri zimwe na zimwe, kandi kurya ibintu bidakwiye bishobora guteza ibibazo ku mubyeyi no ku mwana.
Ni yo mpamvu umugore utwite atagomba gufata buri kintu cyose atwaririye ngo ni ibisanzwe cyangwa ko agomba kukirya uko byagenda kose.
Gutwarira ntibikwiye kwitiranywa n’indwara
Nubwo gutwarira ari ijambo rimenyerewe mu muryango Nyarwanda, abaganga bagaragaza ko impinduka z’irari n’imyumvire mu gihe cyo gutwita zishobora kugira impamvu zitandukanye.
Bityo, umugore ashobora kugira irari rikomeye ry’ikintu runaka ariko ntibisobanuye ko afite indwara.
Icy’ingenzi ni uko ibyo arya n’ibyo anywa bitabangamira ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite.
Ababyeyi bagirwa inama yo kwitabira ubujyanama bw’abaganga
Abagore batwite bagirwa inama yo kujya kwa muganga no gukurikiza gahunda z’isuzuma ry’abatwite.
Iyo hari irari ridasanzwe, cyane cyane ryo kurya ibintu bitari ibiribwa, kuribwa, kuruka cyane, kubura ubushake bwo kurya cyangwa ikindi kimenyetso kibahangayikishije, ni byiza kubiganiraho n’umukozi w’ubuzima aho kugendera ku myemerere cyangwa inama z’abantu gusa.
Gutwita ni igihe kirimo impinduka nyinshi ku mubiri no mu mitekerereze. Kuzimenya no kuziganiraho n’inzobere bifasha umubyeyi kugira inda itekanye no kwita ku buzima bwe n’ubw’umwana.











