Walikale: Umusirikare wasinze yishe bagenzi be batatu, akomeretsa benshi

Umusirikare wishe abandi
Yisangize abandi

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishe arashe bagenzi be batatu muri gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale, abandi umunani barakomereka.

Mu gitondo cyo ku wa 24 Kamena 2025 ni bwo uyu musirikare yakoze aya mahano. Abashinzwe umutekano basobanuye ko iyi myitwarire yayitewe n’ubusinzi kuko yari yanyoye inzoga.

Abaturage bo batekerezaga ko ari imirwano ishobora kuba yubuye hagati y’ingabo za RDC n’ihuriro AFC/M23 kuko na ryo rifite ibirindiro hafi y’isantere ya Mungazi.

Umuturage witwa Jean Kokwe yagaragaje ko ubusinzi bw’uyu musirikare bushobora kuba bwaturutse ku bushyamirane bushingiye ku mushahara.

Ati “Nyuma abantu bari bahari batubwiye ko [abahanganye] ari abasirikare ba RDC bahembwe.”

Uyu musirikare yatawe muri yombi, abakomeretse bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kibua muri Walikale kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihuse.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’ingabo za RDC zikorera mu gice cy’amajyaruguru y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Maj Nestor Mavudisa, agira ati “Umunyabyaha yafashwe, ubu arafunzwe. Abaturage nibakomeza imirimo yabo batuje.”

Imyitwarire mibi mu gisirikare cya RDC igira ingaruka zirimo ubwicanyi igaragara kenshi, biturutse ahanini ku businzi ndetse n’ibiyobyabwenge byabase bamwe mu basirikare bacyo.

Muri Gicurasi 2025, na bwo umusirikare wa RDC ukorera muri teritwari ya Muanda mu ntara ya Kongo-Central yinjiye mu rusengero, yica abantu batatu mbere yo gutabwa muri yombi n’abaturage.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *