Abasetsi bahinduye amagambo ya Zelenskyy urwenya.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko kuva igihugu cye cyatangira intambara n’u Burusiya mu 2022, kimaze gutakaza abasirikare bagera ku 50.000 bishwe, mu gihe abarenga 400.000 bakomerekeye ku rugamba.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Fox News ubwo yari mu ruzinduko i Washington muri iki cyumweru.

Abajijwe ku mubare nyakuri w’abasirikare igihugu cye cyatakaje, Zelenskyy yavuze ko bitoroshye gutangaza ayo makuru yose kuko ashobora gufasha u Burusiya kumenya uko ingabo za Ukraine zihagaze.

Nyuma ariko yavuze ko abasirikare bagera ku 50.000 bamaze gupfa, abarenga 400.000 bagakomereka, anongeraho ko hari n’umubare munini w’ababuriwe irengero.

Icyakora, aya makuru yatumye bamwe bayashyira mu majwi kuko atandukanye n’ayo Zelenskyy yari yatangaje mu bihe byashize. Muri Gashyantare 2026, yari yabwiye France 2 ko abasirikare ba Ukraine bishwe bari bageze ku 55.000, naho mu Gashyantare 2025 yabwiye NBC ko icyo gihe abari bamaze gupfa bageraga ku 46.000, anavuga ko u Burusiya bwari bumaze gutakaza abasirikare barenzeho inshuro 14.

Ukraine ikomeje guhura n’ibibazo byo kubona abasirikare bashya, bitewe n’ubwiyongere bw’abagwa ku rugamba, abanga kujya mu gisirikare ndetse n’abatoroka inshingano za gisirikare.

Imibare yatangajwe n’inzego za Ukraine igaragaza ko hagati ya 2022 n’impeshyi ya 2025, habaruwe imanza zigera ku 290.000 zirebana n’abasirikare bata inshingano.

Ku ruhande rw’u Burusiya, ubuyobozi bukomeje kuvuga ko Ukraine ihomba abasirikare benshi buri kwezi. Mu Ukuboza 2025, Minisitiri w’Ingabo, Andrey Belousov, yatangaje ko mu mwaka wa 2025 wonyine abasirikare ba Ukraine bagera hafi ku 500.000 bishwe cyangwa bakomereka.

Perezida Vladimir Putin na we aherutse kuvuga ko Ukraine ishobora gutakaza abasirikare bagera ku 40.000 buri kwezi, bapfa cyangwa bagakomereka.

Mu ruzinduko rwe i Washington, bivugwa ko Zelenskyy yashatse kuganira na Perezida Donald Trump kugira ngo afashe kumvisha Elon Musk gukomeza kwemerera Ukraine gukoresha Starlink mu bikorwa bya gisirikare, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo kugera kure mu bitero.

Ikinyamakuru The Atlantic cyatangaje ko Elon Musk atigeze yemera guhura na Zelenskyy muri urwo ruzinduko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *