Ibiro Ntaramakuru by’u Bushinwa, Xinhua, byatangaje kuri iki Cyumweru ko umubare w’abahitanywe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi mu Ntara ya Gansu ugeze ku bantu 25.
Uyu mubare urenze kure uwari watangajwe mbere, aho amakuru ya mbere yavugaga ko abantu 10 ari bo bari bamaze gupfa nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Weiyuan, mu Mujyi wa Dingxi, kuwa 26 Nyakanga.
Nyuma y’aya makuba, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gukumira no gutabara mu bihe by’ibiza yasabye ubuyobozi bw’Intara ya Gansu gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye ubukana bw’iki kiza ndetse hafatwe ingamba zo kwirinda ko cyakongera kuba.
Abayobozi b’iyo ntara banaburiye abaturage ko hakiri ibyago by’imyuzure n’inkangu mu bice bitandukanye, birimo n’Umujyi wa Dingxi, kubera ko imvura ikomeje kugwa.
Ku Cyumweru kandi, ubuyobozi bw’Umujyi wa Beijing n’Intara ya Inner Mongolia bwatanze ubutumwa bwo kwitwararika, bukurikira imiburo yatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe ku mvura nyinshi, umuyaga ukomeye n’inkuba bishobora kwibasira uduce twinshi tw’igihugu.
Mu Ntara ya Sichuan na ho imvura ikomeje guteza ibibazo, aho televiziyo y’igihugu CCTV yatangaje ko abantu 64.609 bamaze kwimurwa mu rwego rwo kubarinda ingaruka z’ibiza.
Muri rusange, kuva igihe cy’imvura nyinshi cyatangiriye muri Sichuan, abaturage barenga 881.000 bamaze kwimurwa bavanwa mu bice byugarijwe n’ibiza.










