Abanyarwandakazi bibukijwe kugaragaza ubushobozi, bakamagana abakeka ko imyanya bahabwa bayihabwa gusa.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye Abanyarwandakazi gukomeza gukoresha amahirwe bahawe mu kwiteza imbere, ariko ibibutsa ko batagomba kuyitwaza ngo bagaragaze imyitwarire inyuranyije n’indangagaciro z’Umunyarwandakazi.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille, kuwa 31 Nyakanga 2026, ubwo hasozwaga umushinga Gendana Konti wa Banki Nkuru y’u Rwanda mu Karere ka Nyabihu. Uyu mushinga wari ugamije gufasha abagore kurushaho gukoresha serivisi z’imari zishingiye kuri telefone.

Batamuriza yavuze ko kuba abagore barushaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubukungu ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’umuryango. Yashimangiye ariko ko ayo mahirwe atagomba guhinduka urwitwazo rwo kwirengagiza indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Yibukije ko imvugo igira iti “Ukurusha umugore aba akurusha urugo” isobanura uruhare rukomeye umugore afite mu kubaka umuryango, ariko ko ibyo bidakuraho inshingano ze zo gukomeza kugira imyitwarire myiza no guteza imbere urugo.

Yagize ati: “Tugaragaze ko dushoboye, ariko ntiduhe urwaho abavuga ko amahirwe twahawe tuyakoresha nabi cyangwa tukayafata nk’uburyo bwo kwishyira hejuru.”

Yanagaragaje ko umuryango ukomera iyo umugabo n’umugore buzuzanya kandi bakubahana, ashimangira ko kwishyira hejuru cyangwa kumva ko uburinganire busobanura gusumbana bihabanye n’icyo iyi gahunda igamije.

Batamuriza yanasabye abagore kwirinda imyitwarire mibi nk’ubusinzi n’izindi ngeso zisenya umuryango, agaragaza ko umugore akwiye kurangwa n’isuku, ikinyabupfura n’uruhare mu bikorwa bimuteza imbere.

Yijeje ko Leta izakomeza gushyiraho gahunda ziteza imbere abagore, ariko asaba ko na bo bazifashisha mu kubaka imiryango ikomeye no guteza imbere Igihugu.

Bamwe mu bagore bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko hari aho gahunda y’uburinganire yumviswe nabi. Niyonzima Julie Postella, utuye mu Murenge wa Jenda, yavuze ko hari abagore batekereza ko uburinganire busobanura gukora buri kintu cyose umugabo akora, harimo no kujya mu ngeso mbi, ibintu bishobora kugira ingaruka ku bana no ku mibereho y’umuryango.

Na Mukamazimpaka Mediatrice wo mu Murenge wa Karago yavuze ko hari abagore bamwe bitwaza uburenganzira bahawe bakagira imyitwarire yo gusuzugura abagabo babo. Yasabye ko hakomeza ubukangurambaga bugamije gusobanura neza ko uburinganire bushingiye ku bwuzuzanye no kubahana, aho kuba intandaro y’amakimbirane mu miryango.

Mu gusoza, hagaragajwe ko gahunda y’uburinganire igamije guteza imbere umuryango binyuze mu bufatanye bw’umugabo n’umugore, ariko ko hakenewe gukomeza ubukangurambaga kugira ngo irusheho gusobanuka neza.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS 2025) bugaragaza ko 24% by’abagabo bahuye n’ihohoterwa rikozwe n’abo bashakanye ari bo babimenyesha inzego zibishinzwe, aho iri hohoterwa ririmo irishingiye ku mubiri, ku gitsina no ku marangamutima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *