Miss Muyango Claudine agiye guhanwa nyuma yo gufatirwa mu ikosa ryo gutwara imodoka arimo kurya no kutambara umukandara

Umunyarwandakazi Miss Muyango Claudine ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho yamugaragaje atwaye imodoka ari kurya, ndetse atambaye umukandara (seatbelt), ibintu byahise bikurura impaka n’ibitekerezo byinshi.

Byatangiye ubwo amashusho yasakazwaga ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), agaragaza Muyango yicaye ku ntebe y’umushoferi, afashe ibiryo mu ntoki mu gihe imodoka yari iri mu muhanda. Aya mashusho yatumye benshi bibaza niba yari yubahirije amategeko y’umuhanda, cyane cyane ajyanye no kwambara umukandara no kwirinda gukora ibindi bishobora kurangaza umushoferi.

Mu bagize icyo babivugaho harimo Uwiyita Kate Bashabe kuri X asaba ko amategeko yakurikizwa kimwe kuri buri wese. Yagize ati:

“Nyabuna mugerageze gutwara mwambaye seatbelt kandi ntago byemewe gutwara muri kurya @Rwandapolice.”

Nyuma y’ubwo butumwa, Polisi y’u Rwanda yahise isubiza ko ayo makosa agaragara muri ayo mashusho atemewe n’amategeko kandi azafatirwa ibihano.

Mu butumwa yashyize kuri X, Polisi yagize iti:

“Muraho, nibyo rwose, ni ibyiza kwibutsanya inshingano. Ibyo yakoze ntibyemewe. Turabikurikirana kugira ngo afatirwe ibihano bikwiye. Murakoze.”

Iyi mvugo ya Polisi yahise isobanura ko hari iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane amakuru yose ajyanye n’iyo videwo, hanyuma hafatwe icyemezo gishingiye ku mategeko.

Abatari bake bashimye ko amategeko yubahirizwa kimwe

Nyuma y’uko Polisi itangaje ko izakurikirana iki kibazo, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bishimiye ko amategeko y’umuhanda agomba kubahirizwa n’umuntu wese, yaba icyamamare cyangwa undi muturage usanzwe.

Hari abavuze ko gukoresha telefone, kurya cyangwa gukora ikindi kintu cyose gishobora kurangaza umushoferi bishobora guteza impanuka zikomeye, bityo ko ari ngombwa kubyirinda.

Kwirinda kurangara bitabara ubuzima

Abashinzwe umutekano wo mu muhanda bakomeje kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko kwambara umukandara ari itegeko kandi ko birinda gukomereka bikabije igihe habaye impanuka. Banashishikariza abatwara ibinyabiziga kutarya, kudakoresha telefone cyangwa gukora ibindi bishobora kubarangaza igihe batwaye.

IIgitegerejwe ni umwanzuro wa nyuma uzafatwa n’inzego zibishinzwe nyuma y’isesengura ry’iyi videwo, gusa Polisi yamaze gutangaza ko ibyo Miss Muyango Claudine yakoze bitemewe kandi azahanwa hakurikijwe amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *