Kuwa 2 Kanama 2026, umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara washyize hanze amashusho y’abarwanyi babiri bawugiyemo, bavuga ko bishimira icyemezo bafashe cyo kwifatanya n’urugamba bavuga ko rugamije kubohora u Burundi.
Muri ayo mashusho hagaragaramo Umurundikazi wavuze ko yafashe icyemezo cyo kuva mu kazi yakoraga muri Canada kugira ngo yinjire muri RED Tabara, avuga ko ashaka kugira uruhare mu rugamba rwo gutabara igihugu cye.
Yagize ati: “Numvise ko hari undi musanzu nakongera gutanga ku rugamba. Nahisemo guhagarika akazi nakoraga muri Canada nkaza kwifatanya n’abandi mu ishyamba kuko nizeye icyo turwanira.”

Agaruka kuri ubu butumwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yavuze ko hari ibihugu ashinja gushyigikira ibikorwa bibangamira umutekano w’u Burundi n’akarere, anatangaza ko igihugu cye kiri gukurikiranira hafi uruhare rw’abadipolomate babigiramo.
Yagize ati: “Umurwanyi ukomoka muri Canada uri muri RED Tabara ni ikimenyetso cy’uko hari ibihugu bikomeje gushyigikira ibikorwa biteza umutekano muke mu Burundi no mu karere. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iri gukurikiranira hafi abadipolomate bose baba bafite uruhare muri ibi bikorwa, kandi hazafatwa ingamba zibikwiye.”
Dr. Bizimana yavuze kandi ko ubu butumwa yabugejeje ku Biro bya Minisitiri w’Intebe wa Canada, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa ndetse n’iy’u Bubiligi.
RED Tabara ni umutwe witwaje intwaro washinzwe nyuma y’ibibazo bya politiki byakurikiye icyemezo cya Pierre Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu mu 2015. Uyu mutwe uvuga ko ugamije guhirika ubutegetsi no kubohora igihugu, ndetse ukavuga ko igihe cyo kugera ku ntego zawo cyegereje.










