NHIC Yakoresheje Ubwenge Buhangano na ‘e-Banguka’ mu Guhindura Urwego rw’Ubuzima

Ikigo cy’Igihugu Gikusanya Amakuru Ajyanye n’Ubuzima (NHIC) cyatsinze intambwe ikomeye mu mavugurura y’urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, nyuma yo gutangaza ko ubu gifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru afite ubuziranenge n’icyizere ku gipimo cya 90,1%.

Ibi byatangarijwe mu nama yahuje ibihugu byo muri Afurika ku wa 13 Nyakanga 2026, aho n’u Rwanda rwagaragaje ko ubu buryo bushya butakiyongera ku bantu gusa, ahubwo bwashyizwe n’mu kugenzura ubuzima bw’inyamanswa n’ibidukikije.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko ishyirwaho rya NHIC muri Mata 2025 ryaje ari igisubizo kirambye ku kibazo cy’amakuru adahagije cyari cyaratumye gufata ibyemezo bimwe na bimwe mu buvuzi bigorana. Dr. Nsanzimana yavuze ko kera hizerwaga imibare itari yo, aho nk’uburyo bwakoreshwaga harebwa abagore bapfa babyara mu bushakashatsi bwa DHS bwashingiraga ku makuru y’umubanziriza, ndetse ngo hari n’aho byigeze gukorwa ku bagore 27 gusa, ibintu bitarimo ukuri kwagenderwaho mu gufata ibyemezo bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa NHIC, Dr. Eric Remera, yasobanuye ko iri koranabuhanga rihuza inzego zose z’ubuvuzi mu gihugu guhera ku bajyanama b’ubuzima bahawe telefone zihuta, kugeza ku mavuriro n’ibitaro bikuru bitagikoresha impapuro. Amakuru yose y’umurwayi kuva aho yivurije, imiti yahawe n’indwara yari arwaye ahita yoherezwa mu mfuruka imwe y’ikoranabuhanga rya NHIC ryifashisha Ubwenge Buhangano (AI) mu kuyasesengura, rikagurura amavuriro y’ibanze arenga 1300 n’ibigo nderabuzima bitandukanye mu gihugu hose.

Muri aya mavugurura kandi, imbangukiragutabara 530 zose zifite mu Rwanda zashyizwe mu ikoranabuhanga rishya rya ‘e-banguka’ rigenzura buri kintu cyose cyayiberaho. Izi modoka zashyizwemo GPS, camera zizigenzura mu kureba ko zitakoreshwa mu gutwara abagenzi basanzwe, n’icyuma gipima niba umushoferi yanyoye ibisindisha, hakiyongeraho n’akaganyamuvuduko ka 80km ku isaha gashobora kongerwa gusa mu gihe hari ubutabazi bwihuse bwabitsabiye uruhushya.

Iri koranabuhanga rya e-banguka ryanashizwemo uburyo bwo guhagarika imodoka iri kure mu gihe yaba yibwe cyangwa ikoreshejwe mu bikorwa by’iterabwoba. Dr. Remera yashimangiye ko aya mavugurura atari ayo gukumira impanuka n’imikoreshereze mibi gusa, ahubwo yanagize umusaruro ufatika mu mutekano n’ubutabazi bw’abarwayi, kuko igihe byatwaraga ngo imbangukiragutabara igere ku muntu wazahaye cyamanutse cyane kiva ku minota 50 kikagera ku minota 15 gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *