Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora guhura n’imbogamizi zikomeye ziramutse zifashe icyemezo cyo kohereza ingabo ku butaka bwa Iran, avuga ko abasirikare ba Iran bafite impamvu ikomeye yo kurwanira igihugu cyabo.
Mu butumwa yashyize hanze kuwa 16 Nyakanga 2026, Rutaremara yasesenguye intambara imaze amezi hafi arindwi hagati ya Iran, Amerika na Israel, avuga ko intego yari iyo gutuma Iran yemera ko yatsinzwe kugira ngo haboneke uburyo bwo guhindura ubutegetsi bwayo.
Yavuze ko mu minsi ya mbere y’iyo ntambara, Amerika na Israel byari byizeye ko ibitero bikomeye byari byagabwe kuri Iran byari gutuma yishyikiriza, ariko ngo byatunguwe n’uburyo Iran yahisemo kwirwanaho isubiza ibitero ku nyungu za Israel ndetse no ku birindiro bya Amerika biri mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Rutaremara yagarutse kandi ku cyemezo cya Iran cyo gufunga umuhora wa Hormuz, asobanura ko cyagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi mpuzamahanga no ku bukungu bw’ibihugu byinshi, bituma habaho igitutu ku mpande zari mu ntambara.
Yavuze ko nyuma y’igerageza ryo kugera ku masezerano y’amahoro hagati ya Iran na Amerika, ibintu byongeye kuzamba kubera kutumvikana ku buryo umuhora wa Hormuz wagombaga gukoreshwa ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano.
Agaragaza uko abibona ku cyerekezo cy’iyi ntambara, Rutaremara yavuze ko ishobora kurangira mu buryo bubiri; haba kuba Amerika yahagarika ibikorwa bya gisirikare ikava muri iyo ntambara cyangwa igafata icyemezo cyo kohereza ingabo ku butaka bwa Iran kugira ngo igenzure igice cyegereye umuhora wa Hormuz.
Yashimangiye ko inzira ya kabiri ari yo igoye cyane, asobanura ko abasirikare ba Iran bafite inyungu n’umuhate byo kurwanira igihugu cyabo kurusha abasirikare baturuka hanze.
Ati: “Isi yose izi ko umusirikare wa Iran azatsinda uwa Amerika, kuko umusirikare wa Iran afite impamvu arwanira, ari yo kurengera igihugu cye. Uwa Amerika igihugu cye nticyatewe. Sindagura ariko Umunyamerika nashaka kurwana azatsindwa nk’uko yatsinzwe ahandi hose nka Vietnam, Afghanistan n’ahandi.”
Ibi Rutaremara yabivuze mu gihe Perezida Donald Trump aherutse gutangaza ko adashobora guhakana burundu ko hari igihe Amerika yakohereza abantu muri Iran, nubwo yagaragaje ko atari ngombwa ko baba ari abasirikare b’iki gihugu.










