Abayisilamu basabwe gukomeza kwimakaza urukundo n’ubufatanye mu kwizihiza Eid Al-Adha

Abayisilamu bo hirya no hino mu Rwanda bizihije Eid Al-Adha, umwe mu minsi mikuru ikomeye mu Idini ya Islam, basabwa gukomeza kwimakaza urukundo, gufashanya no gusangira n’abatishoboye

Uyu munsi ku rwego rw’igihugu byabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aho hateraniye ibihumbi by’Abayisilamu mu isengesho ryayobowe n’abayobozi b’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Mu nyigisho zatangiwe muri iri sengesho, hibukijwe amateka ya Intumwa Ibrahim (Aburahamu), wagaragaje ukwemera gukomeye yemera gutamba umuhungu we Ismail nk’uko Imana yari yabimutegetse, ariko Imana ikaza kumuha intama yo gutambamo igitambo.

Abayobozi b’Idini ya Islam bagaragaje ko Eid Al-Adha ari umwanya mwiza wo kuzirikana kumvira Imana, gufasha abatishoboye no gukomeza kubaka ubumwe n’amahoro mu muryango nyarwanda.

Nyuma y’isengesho, hirya no hino mu gihugu hakurikiyeho ibikorwa byo kubaga amatungo atangwamo ibitambo birimo inka, ihene n’intama, inyama zigahabwa imiryango itishoboye ndetse n’abandi bafite ubushobozi buke kugira ngo bose bishimane kuri uyu munsi mukuru.

Bamwe mu bitabiriye iri sengesho bavuga ko Eid Al-Adha ibafasha kongera ubumwe n’urukundo hagati yabo ndetse no kwegera Imana kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *