Koreya y’Epfo yagabanyije igihe cy’imyitozo ya gisirikare ikorana na Amerika.

Koreya y’Epfo yatangaje ko imyitozo ya gisirikare ngarukamwaka ikorana na Amerika izagabanywa ho iminsi itandatu, nyuma y’icyifuzo cyaturutse i Washington.

Minisiteri y’Ingabo ya Koreya y’Epfo yavuze ko igihe n’ubunini bw’imyitozo ya Ulchi Freedom Shield 2026 byahinduwe nyuma y’icyifuzo cyatanzwe n’uruhande rwa Amerika. Iyo myitozo yari iteganyijwe kurangira kuwa 27 Kanama, ariko ubu izasozwa kuwa 21 Kanama.

Iki cyemezo gikurikiye gahunda Perezida Donald Trump yatangaje yo kugabanya imyitozo ya gisirikare Amerika ikorana na Koreya y’Epfo. Trump yavuze ko afitanye umubano mwiza cyane na Kim Jong Un, umuyobozi wa Koreya ya Ruguru.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo, Cho Hyun, yabwiye inteko ishinga amategeko ko abayobozi ba Koreya y’Epfo ndetse n’aba Amerika batari bazi mbere ko Trump yari afite gahunda yo kugabanya iyo myitozo.

Seoul kandi yavuze ko igice cy’imyitozo gikorerwa ku butaka kizagabanywa ku rugero runaka, nubwo ibisobanuro birambuye ku byo iri gabanywa rizaba ririmo bikiri kuganirwaho.

Iki cyemezo kidasanzwe cyatumye icyizere cya Koreya y’Epfo ku bushake bwa Amerika bwo kuyitabara mu gihe yaba yatewe kigabanuka. Ubwumvikane bw’ubwirinzi hagati y’ibihugu byombi ni bwo shingiro ry’umubano wabo mu bijyanye n’umutekano.

Iki cyemezo kandi gishobora kuba ubutumwa ku bindi bihugu bifatanyije na Amerika mu karere, birimo u Buyapani na Taiwan.

Iri tangazo rije nyuma y’amakuru avuga ko abayobozi ba Amerika babwiye Wall Street Journal ko Trump ari gusaba abamufasha gutegura inama na Kim Jong Un.

Mu mpera z’icyumweru, Trump yanditse kuri Truth Social ko iyo myitozo ihenda cyane, kandi ko igice kinini cy’amafaranga ayishyura gitangwa na Amerika. Yavuze kandi ko iyo myitozo itanga ubutumwa abona ko budakwiye kandi bushobora gufatwa nk’ubw’ishotorana.

Trump yongeye kuvuga ko yari aherutse kubaza Perezida wa Koreya y’Epfo niba igihugu cye cyifuza kwifatanya na Amerika mu gukuraho intwaro za kirimbuzi muri Iran, ariko ngo Koreya y’Epfo yarabyanze.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Mbere muri White House, Trump yongeye guhuza icyemezo cyo kugabanya imyitozo n’uko Koreya y’Epfo yanze gufasha Amerika mu bikorwa byayo bya gisirikare muri Iran.

Trump yavuze ko Amerika ifite abasirikare 39,000 muri Koreya y’Epfo barinda igihugu ku iterabwoba rituruka kuri Kim Jong Un, maze avuga ko kuba Koreya y’Epfo itarashatse gufasha Amerika mu bikorwa bya gisirikare muri Iran ari ibintu bidasanzwe.

Icyakora, abayobozi b’ingabo za Amerika na Koreya y’Epfo bari batangaje mu cyumweru cyabanjirije iki ko Ulchi Freedom Shield izaba ifite ubunini busa n’ubw’imyaka yashize, ikazitabirwa n’abasirikare ba Koreya y’Epfo bagera ku 18,000. Muri Koreya y’Epfo kandi hari abasirikare b’Abanyamerika bagera ku 28,500.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, abayobozi b’ingabo bavuze kandi ku basirikare ba Koreya ya Ruguru boherejwe gufasha u Burusiya mu ntambara yo muri Ukraine. Umuvugizi w’ingabo za Amerika, Ryan Donald, yavuze ko imyitozo yabo yateguwe hitabwa kuri iryo terabwoba, cyane cyane ku basirikare ba Koreya ya Ruguru bashobora kugaruka bavuye ku rugamba.

Nyuma y’icyo kiganiro, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Koreya ya Ruguru yamaganye imyitozo ya Amerika na Koreya y’Epfo, iyita “imyitozo yo gutegura intambara y’ubushotoranyi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *