Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Burundi bwatangaje ko bwatangiye gukurikirana abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gucuruza no kwinjiza intwaro mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakoresheje inyandiko mpimbano.
Mu itangazo ryatanzwe ku wa Kabiri n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi, Rose Nkorerimana, yavuze ko hari itsinda ririmo abanyamahanga n’abarundi bakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano mu kugerageza kwinjiza intwaro ku butaka bw’u Burundi.
Nk’uko BBC Gahuzamiryango yabitangaje, abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi. Abatawe muri yombi ni Umunyafurika y’Epfo Du Toit Wayne Patrick, n’ Umurundi Muco Eddie.
Ubushinjacyaha kandi bwatangaje ko hari intwaro zitandukanye zamaze gufatwa, gusa ntiburagaragaza ubwoko bwazo cyangwa umubare wazo.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye yatangajwe ku nkomoko y’izo ntwaro cyangwa aho zari zerekeje. Abantu bakurikiranwe muri iki kibazo na bo ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro ku birego bashinjwa.
Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwavuze ko iperereza rigikomeje, hagamijwe kumenya uko icyo gikorwa cyateguwe n’uko cyashyizwe mu bikorwa, ndetse no kumenya abandi bantu cyangwa ibigo bishobora kuba bifite uruhare muri icyo gikorwa.
Bwongeyeho ko umuntu cyangwa ikigo cyose kizagaragara ko cyagize uruhare muri ibyo bikorwa kizakurikiranwa hakurikijwe amategeko y’u Burundi.











