Patrick Vieira yagizwe umutoza mushya wa Sénégal, asabwa kugarura icyizere no guhangana n’ibibazo bishya. Patrick Vieira ni umwe mu bakinnyi bakomeye bigeze gukinira Arsenal n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, yagizwe umutoza mukuru wa Sénégal, asimbura Pape Thiaw wavanywe ku mirimo nyuma yo gusezererwa muri 1/16 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Vieira yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kanama 2026 n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal. Uyu mutoza w’imyaka 50, wavukiye i Dakar muri Sénégal, agiye kuyobora ikipe y’igihugu cye bwa mbere mu mateka ye y’ubutoza.

Vieira yamenyekanye cyane mu gihe yakiniraga Arsenal, aho yamaze imyaka icyenda kandi akayobora iyi kipe nka kapiteni. Yegukanye ibikombe bitatu bya Premier League, birimo icy’umwaka wa 2003/04 Arsenal yegukanye idatsinzwe umukino n’umwe, ndetse anegukana FA Cup inshuro enye. Yakiniye kandi AC Milan, Juventus, Inter Milan na Manchester City.
Ku rwego rw’igihugu, Vieira yakiniye u Bufaransa imikino 107, atwara Igikombe cy’Isi cya 1998 ndetse na Euro ya 2000. Yari kandi umwe mu bakinnyi bakomeye bagize ikipe y’u Bufaransa yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2006.
Vieira yinjiye mu kazi ko gutoza. Yabanje gutoza Manchester City mu y’abana, mbere yo gutoza New York City FC, Nice, Crystal Palace, Strasbourg na Genoa. Ibi byamuhaye ubunararibonye mu marushanwa atandukanye, cyane cyane muri Ligue 1, Premier League na Serie A.
kindi gikomeye kimutegereje ni ugutegura ikipe izahangana mu majonjora ya AFCON 2027 .
Gutoza Sénégal ni inshingano nshya kuri Vieira kuko ari bwo bwa mbere agiye kuba umutoza w’ikipe y’igihugu.
Vieira yahawe inshingano zo gusubiza Sénégal ku murongo no kongera kubaka icyizere nyuma yo gusezererwa mu Gikombe cy’Isi cya 2026. Sénégal yatsinzwe na Belgium ibitego 3-2 nyuma y’inyongera, kandi yari yabanje kuyobora umukino ku bitego 2-0. Ibyo byakurikiwe no gutandukana na Pape Thiaw.











