Ibigo byo muri Afurika y’Epfo byasabwe gushyiraho uburyo burambye bwo gukoresha ubwenge buhangano (AI), mu gihe iri koranabuhanga rikomeje guhindagurika ku muvuduko uri hejuru ku buryo ibyubatswe mu isi y’ikoranabuhanga uyu munsi nyuma y’iminsi mike bishobora kuba bitagihagije.
Nk’uko IAfrica yabitangaje, Andrew Rushworth, uyobora ishami rya Microsoft Power Platform muri Braintree, avuga ko ibigo bitagomba kwihutira gukoresha AI kubera gusa ko iri ku isonga mu ikoranabuhanga, ahubwo bikwiye kubanza gusobanukirwa neza aho izatanga umusaruro n’uko izakoreshwa mu buryo bwizewe.

Rushworth agaragaza ko AI yo mu rwego rw’ibigo iri gutera imbere vuba cyane, ku buryo imikorere y’ikoranabuhanga yashyizweho uyu munsi ishobora gusaba kuvugururwa mu gihe gito.
AI irakoreshwa cyane, ariko umusaruro ni mucye
Gukoresha AI mu bigo bitandukanye bikomeje kwiyongera ku isi hose, ndetse amafaranga ashorwa muri iri koranabuhanga akomeje kuzamuka.
Ariko ikibazo si ugushora amafaranga gusa. Ikibazo kiracyari ukumenya niba AI iri gutanga umusaruro ujyanye n’ibyo ikigo cyari cyiteze.
IAfrica ivuga ko, nubwo ishoramari muri AI ku rwego rw’ibigo rishobora kugera kuri miliyari 665 z’amadolari, igice kinini cy’imishinga itangizwa mu bigo kitagera ku musaruro wari uteganyijwe.
Ubushakashatsi bwavuzwe muri iyi nkuru, bwakozwe na MIT, bugaragaza ko 95% by’imishinga ya generative AI itagera ku musaruro wayo nk’uko biba byari byitezwe.
Ibi ntibisobanura ko AI ari ikoranabuhanga ridafite akamaro. Ahubwo bigaragaza ko ibibazo bishobora kuba bishingiye ku buryo ibigo bitegura imishinga ya AI, imikorere yazo ndetse n’uburyo zikoresha amakuru yazo.
Kurinda amakuru bigomba kuza ku isonga
Ikindi kibazo gikomeye ni umutekano w’amakuru.
Abakozi benshi bashobora gukoresha ibikoresho bya AI biboneka ku mbuga za internet mu gukora inyandiko, gusesengura amakuru cyangwa gukemura ibibazo by’akazi.
Ariko iyo ibikoresho nk’ibyo bidafite igenzura rihagije, amakuru y’ibanga y’ikigo ashobora gushyirwa muri sisitemu ikigo kidafite ubushobozi busesuye bwo kuyagenzura.
Ibi bishobora gushyira mu kaga amakuru y’abakiriya, abakozi, imishinga, amasezerano cyangwa umutungo runaka w’ikigo.
Ni yo mpamvu ibigo bisabwa kutareba ku umutekano wa AI gusa, ahubwo bikareba n’amakuru ayinjiramo ndetse n’uburyo ayo makuru akoreshwa.
AI agents ziri guhindura imikorere y’ibigo
IAfrica kandi igaragaza ko hari impinduka mu buryo AI ikoreshwa mu kazi.
AI yari isanzwe izwi cyane mu gusubiza ibibazo, gukora inyandiko cyangwa gutanga ibisubizo. Ubu ariko hagenda hiyongera AI agents, zishobora gufata inshingano imwe zikayigabanyamo imirimo myinshi, zikayikurikirana kandi zigafasha mu kuyisoza.
Ibi bishobora gutuma AI iva ku kuba igikoresho gisubiza ikibazo ikaba umufatanyabikorwa mu bikorwa bitandukanye by’ikigo.
Urugero, aho umukozi ayisaba gusa amakuru, AI ishobora gufasha kuyashaka, kuyasesengura, gukora gahunda y’ibikorwa no gutanga umusaruro ukenewe.
MCP ishobora koroshya guhuza AI na software

Muri izi mpinduka, Model Context Protocol (MCP) iri kugira uruhare mu koroshya uburyo AI ihuzwa na software n’izindi serivisi.
MCP itanga uburyo busanzwe bwo guhuza AI n’ibikoresho bitandukanye, bigafasha AI gukorana na sisitemu z’ibigo mu buryo bworoshye kurusha uburyo bwakoreshwaga mbere.
IAfrica ivuga ko MCP yatangijwe na Anthropic mu mpera za 2024, nyuma igashyikirizwa isosiyete ya Linux Foundation mu Ukuboza 2025.
Iri koranabuhanga rikomeje kwaguka mu rwego rwa software, cyane cyane mu bikorwa bya Microsoft, aho MCP zitandukanye ziri gutuma AI ibasha gukorana na serivisi n’amakuru akenerwa n’ibigo.
Afurika y’Epfo ishobora kwigira ku bayibanjirije
Nubwo ibigo byo muri Afurika y’Epfo bishobora kuba bitaratangira gukoresha AI ku muvuduko nk’uwo mu bindi bihugu, ibi bishobora kubaha amahirwe yo kwigira ku makosa yakozwe n’abatangije ibyo bikorwa mbere.
Aho kwihutira gukoresha buri koranabuhanga rishya, ibigo bishobora kubanza kwiga uburyo ryakoreshejwe ahandi, ibibazo ryateje n’ibisubizo byabyo.

Rushworth asanga ibigo bikwiye gushyira imbere uburezi, politiki, umutekano, hanyuma ikoranabuhanga rikaza nyuma.
Ibi bishobora gufasha ibigo kwirinda gushora amafaranga menshi mu mishinga ishobora gusaza mu gihe gito.
AI ntigomba gukoreshwa kubera gusa ko iri kwamamara
Ikibazo gikomeye ku bigo si ukumenya niba AI izakomeza kubaho. Ikibazo ni ukumenya uburyo bwo kuyikoresha neza.
AI ishobora kugabanya igihe gikoreshwa mu mirimo imwe n’imwe, kongera umusaruro no gufasha ibigo gufata ibyemezo bishingiye ku makuru runaka. Ariko ibyo bisaba ko ibigo bigomba kuba bifite abakozi babizi, amabwiriza asobanutse n’uburyo bwo kurinda amakuru.
Nk’uko IAfrica ibigaragaza, muri iki gihe ibigo ntibikwiye kwibanda gusa ku kwihutira gukoresha AI. Igikenewe ni ukubaka ubushobozi bwo kuyikoresha mu gihe iri koranabuhanga ubwaryo rikomeje guhindagurika ku muvuduko uri hejuru.










