Mu Rwanda, imanza zo gutandukana kw’abashakanye ku bwumvikane zikomeje kwiyongera, mu gihe abanyamategeko basaba abitegura gushyingiranwa kutibanda gusa ku muhango w’ubukwe, ahubwo bakabanza gusobanukirwa neza n’amasezerano ajyanye n’ishyingirwa ndetse n’inshingano zizakurikiraho.
Abanyamategeko bavuga ko hari abantu benshi bashyira imbaraga nyinshi mu gutegura umunsi w’ubukwe, ariko ntibahabwe umwanya uhagije wo gusobanukirwa ibyo bemera n’inshingano baba bagiye kwinjiramo.
Umunyamategeko umwe yagaragaje ko mbere yo gushyingiranwa, abagiye kubaka urugo bakwiye kujya babanza kureba no gusuzuma amasezerano ajyanye n’ishyingirwa, bakamenya neza ibiyagize, ibyo ateganya n’inshingano azabashyiriraho.
Ati: “Usanga abantu bashyira imbaraga ku bukwe bagiye gukora gusa ariko ntibite ku nshingano ziza nyuma. Aha rero kugira ngo abantu birinde ibyo, bakwiye kujya babanza gusuzuma amasezerano yo gushyingiranwa ndetse n’ababishinzwe bajye babigisha, na ba gitifu bajye babanza babahugure.”
Gatanya ku bwumvikane ziriyongera
Umunyamategeko ukurikirana imanza mbonezamubano, Me Maurice Munyentwari, yavuze ko muri iki gihe imanza za gatanya zikozwe mu bwumvikane ziyongereye.
Yasobanuye ko muri bene izi manza, iyo abashakanye bombi bemeranyije ko batagishoboye gukomeza kubana, umucamanza atajya asabwa gucukumbura cyane impamvu yabateye gutandukana, kuko ababuranyi ubwabo baba bazi icyo bapfana.
Ati: “Ubundi gatanya zikozwe mu bwumvikane ni zo zariyongereye aho bavuga bati twe kubana ntabwo bishoboka kubera impamvu zabo zo mu rugo tudashobora kumenya.”Ibi bitandukanye n’igihe umwe mu bashakanye atemera gutandukana cyangwa hakabaho impaka ku mpamvu zatumye urugo rusenyuka.
Me Munyentwari yavuze ko mu manza za gatanya zidakozwe mu bwumvikane, imwe mu mpamvu zikunze kuvugwa ari amakimbirane yo mu rugo.
Aha harimo ibirego byo guhozwa ku nkeke, ihohoterwa ndetse n’ibibazo bijyanye no guhezwa ku mutungo.
Abagabo n’abagore batanga ibirego ku rugero rungana
Uyu munyamategeko kandi yavuze ko mu birego bijyanye no gutandukana kw’abashakanye, muri iki gihe abagabo n’abagore babitanga mu nkiko ku rugero rusa.
Ibi bigaragaza ko ikibazo cyo gusaba gatanya kitakiri ikibazo kirebwa nk’aho ahanini gituruka ku ruhande rumwe gusa rw’abashakanye, ahubwo ko abagabo n’abagore bombi bashobora kugera ku mwanzuro wo gusaba ko urugo rurangizwa n’amategeko.
Abanyamategeko basaba ko ibibazo bibanza gukemurirwa mu muryango
Me Mukashema we avuga ko ibibazo byinshi by’imiryango bitakwiye guhita bijyanwa mu nkiko, ahubwo ko intambwe ya mbere ikwiye kuba kugerageza kubikemurira mu muryango.
Yibutsa ko iyo abantu bashyingiranwa, akenshi abantu baba batumiye ku munsi w’ubukwe ari abo mu miryango yabo ndetse n’inshuti za hafi. Abo bantu bakaba bashobora kugira uruhare mu gutanga inama no gufasha abashakanye gukemura ibibazo bitaragera ku rwego rwo kujyanwa mu nkiko.
Ati: “Intambwe ya mbere ntikwiye kuba mu nkiko ahubwo igomba kuba mu muryango kuko bajya gushyingirwa abantu ba mbere batumiye ni abo mu muryango. None abo basaza bakuru bo mu muryango cyangwa inshuti z’umuryango, abo bashobora kugira inama baguha nk’abantu bakuru.”
Yakomeje agira ati: “Abantu bashyingiranywe ntibakwiye kujya mu nkiko, bagomba guhera mu muryango.”
Me Mukashema kandi yavuze ko umuntu udafite abo mu muryango we bamufasha gukemura ikibazo atagomba guhita yumva ko nta muryango afite, kuko inshuti z’umuryango na zo zishobora kugira uruhare mu kumuba hafi, cyane cyane iyo ari abantu bamaze igihe bafitanye ubucuti bukomeye.
Itegeko rishya riteganya uruhare rw’Inama y’Umuryango
Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryo mu 2024 riteganya ko Inama y’Umuryango ari yo ikwiye kureberera iterambere ry’umuryango, kurengera inyungu z’abawugize no gukemura ibibazo bivutse mu muryango.
Iri tegeko kandi riteganya ko iteka rya Minisitiri ufite umuryango mu nshingano ari ryo rigena abagize Inama y’Umuryango, inshingano zayo, imiterere ndetse n’imikorere yayo.
Gusa kugeza ubu, iryo teka ritarashyirwaho, ku buryo uburyo burambuye bwo gushyira mu bikorwa ibyo biteganywa n’itegeko bukiri gutegereza amabwiriza abigena.
Gusobanukirwa amasezerano mbere y’ubukwe
Abanyamategeko basanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha abagiye gushyingiranwa mbere y’uko bafata icyemezo cyo kubaka urugo.
Bavuga ko gutegura ubukwe bidakwiye kuba gusa guhitamo aho umuhango uzabera, abatumirwa, imyambaro n’ibindi bijyanye n’ibirori, ahubwo ko hakwiye no kubamo umwanya wo gusobanurirwa amategeko agenga urugo, amasezerano y’ishyingirwa, inshingano z’abashakanye ndetse n’uburyo ibibazo by’umuryango bishobora gukemurwa.
Kuri bo, gusobanukirwa ibyo umuntu yemeye mbere yo gushyingirwa bishobora gufasha abashakanye kwirinda amakimbirane amwe n’amwe ashobora kuvuka nyuma y’ubukwe.
Ibi kandi bishyira mu nshingano ababishinzwe, barimo abayobozi b’inzego z’ibanze, kugira uruhare mu gutanga amakuru n’ubujyanama ku bantu bitegura gushyingiranwa.
Mu gihe gatanya ku bwumvikane zikomeje kugarukwaho mu manza mbonezamubano, abanyamategeko bashimangira ko gukumira amakimbirane no gukomeza kubaka umuryango bikwiye gutangirira mbere y’uko ikibazo kigera mu rukiko.











