Uganda irateganya kwimurira umurwa mukuru i Nakasongola

Uganda iri gutekereza kwimurira umurwa mukuru wayo i Nakasongola, mu rwego rwo kubaka umujyi mushya wateguwe neza no gukemura ibibazo bikomeje kugaragara muri Kampala.

Iki gitekerezo cyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Imijyi, Margaret Muhanga, ubwo yasobanuraga imbere y’Inteko Ishinga Amategeko gahunda zijyanye n’igenamigambi ry’imijyi.

Muhanga yavuze ko Nakasongola ari ahantu hafite akamaro mu miterere y’igihugu kandi hakaba hari ubutaka buhagije bwatuma hubakwa umurwa mukuru mushya uteguwe kuva ku ntangiriro.Yasobanuye ko kwimurira umurwa mukuru muri Nakasongola byatanga amahirwe yo gutegura neza ibikorwa remezo birimo imihanda, inyubako za Leta, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi ndetse n’izindi serivisi z’ibanze.

Nk’uko Kigali Today ibitangaza, iki gitekerezo kikiri mu cyiciro cyo kwigwaho, kandi Televiziyo ya NTV Uganda ivuga ko kwimura umurwa mukuru uva Kampala ukajya Nakasongola bishobora gufata nibura imyaka 15.

Ibi byagereranywa n’ubunararibonye bw’ibindi bihugu bya Afurika byigeze kwimura imirwa mikuru yabyo, birimo Tanzania, Nigeria na Malawi.

Credit: Kigali Today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *