Micky yitabaje RIB asaba ubufasha ku kibazo cy’amakimbirane

Umukinnyi wa filime Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky, yatangaje ko yitabaje Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), asaba ko rumufasha gukemura ikibazo avuga ko kimaze igihe kirekire.

Micky yavuze ko kuva mu mwaka wa 2024 kugeza muri 2026, amaze igihe ahura n’ibibazo by’amakimbirane no kutumvikana, avuga ko byageze aho yumva akeneye gushaka ubufasha bw’inzego zibifitiye ububasha.

“Kuva mu mwaka wa 2024 kugeza ubu mu mwaka wa 2026, maze igihe kinini ngerageza kwihangana no kwinda kugira uko nshyira mu bibazo. Nta na rimwe nigeze nifuze ko umuntu akagwa cyangwa ko ubuzima bwe bwangirika kubera ikibazo dufitanye.”

Micky yakomeje avuga ko atifuza ko ikibazo gikomeza gukura, ahubwo ko yifuza ko gikemuka mu buryo bw’amahoro. Yavuze ko hari amagambo menshi n’ibintu byagiye bibaho hagati y’impande birebwa n’iki kibazo.

“Ntabwo nifuza ko ikibazo gikomeza, ahubwo ndifuza ko hakorwa igikwiye kugira ngo buri wese abone amahoro.”

Yasobanuyeko yagerageje kwirinda amakimbirane no gukemura ikibazo mu bwumvikane, ariko nyuma y’igihe kinini abona ko bikomeje kuba ikibazo, afata icyemezo cyo kwegera inzego z’umutekano.

Micky yavuze ko yitabaje RIB kugira ngo ikibazo cye gikurikiranwe mu buryo bwemewe n’amategeko, ashimangira ko atagamije kugirira nabi uwo bafitanye ikibazo.

“Ntabwo ndi gushaka guhemukira umuntu, ahubwo nifuza ko ukuri kumenyekana, uburenganzira bwa buri wese bukubahirizwa, kandi niba hari icyaha cyarakozwe, kigakurikiranwa hakurikijwe amategeko.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *