Trump avuga ko imyitozo ya gisirikare ya Amerika na Koreya y’Epfo igomba kugabanuka nyuma y’uko Seoul yanze gufasha Amerika ku kibazo cya Iran.

Perezida Donald Trump yavuze ko Amerika igiye kugabanya ku buryo bukomeye imyitozo ya gisirikare ihuriweho na Koreya y’Epfo, avuga ko afitanye umubano mwiza cyane n’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze kandi ko Koreya y’Epfo iherutse kwanga kwifatanya na Amerika mu bikorwa bigamije gukuraho intwaro za kirimbuzi muri Iran.

Trump yavuze ko iyo myitozo ihuriweho idahenze gusa, kuko igice kinini cy’amafaranga ayishyura gitangwa na Amerika, ahubwo ko inatanga ubutumwa bushobora gufatwa nk’ubw’inzangano kandi budakwiye.

Guverinoma ya Koreya y’Epfo yatangaje ko iri gusuzuma amagambo ya Trump, ariko ivuga ko yifuza ko umubano mwiza hagati ya Washington na Pyongyang ushobora gufasha gutuma habaho ibiganiro bifatika. Kugeza ubu, Koreya ya Ruguru ntiragira icyo ivuga kuri ibyo.

Mbere yaho, Koreya y’Epfo yari yatangaje ko imyitozo ya gisirikare ikorana na Amerika izakomeza nk’uko byari biteganyijwe.

Ibi bibaye nyuma y’uko Koreya ya Ruguru muri uku kwezi igerageje misile za ballistic, ibikorwa bibujijwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Trump yavuze ku Cyumweru ko icyo gihe byari bimaze gukererwa guhagarika imyitozo, kuko Amerika na Koreya y’Epfo byari biteganyijwe ko bitangira imyitozo ngarukamwaka ku wa Mbere.

Yongeyeho ko aherutse kubaza Perezida wa Koreya y’Epfo niba igihugu cye cyifuza kwifatanya na Amerika mu gukuraho intwaro za kirimbuzi muri Repubulika ya Kisilamu ya Iran, ariko ngo yasubijwe ati: “Oya, murakoze!”

Itangazo rya Trump ryaje mu masaha atarenga 24 nyuma y’uko ashyize ku rubuga rwa Truth Social ifoto ya kera yafotowe ari kumwe na Kim Jong Un mu 2019. Trump yavuze ko bombi ari inshuti nziza cyane, nubwo muri iyo foto bari bafite isura isa n’itari iy’ubucuti.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Perezida wa Koreya y’Epfo, bizwi nka Blue House, Seoul yavuze ko izakomeza ibiganiro bya dipolomasi na Washington ku bijyanye n’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane ku kibazo cy’Inzira ya Hormuz. Yanavuze ko izakomeza kuganira na Amerika ku buryo burambuye imyitozo ya gisirikare ihuriweho.

Abahanga mu bya politiki n’umutekano bavuga ko kugabanya iyo myitozo bishobora guteza igihombo kinini kandi inyungu zabyo zikaba nke.

Leif-Eric Easley, umwarimu muri Kaminuza ya Ewha i Seoul, yavuze ko imyitozo ya gisirikare ihuriweho na Amerika na Koreya y’Epfo ari ingenzi kugira ngo ingabo z’ibihugu byombi zibe ziteguye kandi zishobore gukora neza inshingano zazo.

Yasobanuye ko kuyigabanya bishobora guca intege imikoranire y’ingabo z’ibihugu byombi, gutinza gahunda yo guha Koreya y’Epfo ubushobozi bwinshi bwo kwirindira umutekano wayo, ndetse no kugabanya ubushobozi bwo gukumira amakimbirane ashobora kuvuka muri Aziya.

Easley kandi yavuze ko amafaranga yazigamwa mu kugabanya iyo myitozo yaba make, mu gihe inyungu za dipolomasi mu kunoza umubano na Koreya ya Ruguru na zo zidashidikanywaho.

Mu cyumweru gishize, abayobozi bakuru b’ingabo za Amerika na Koreya y’Epfo bakoze ikiganiro n’abanyamakuru hamwe, batangaza ko imyitozo ya gisirikare izwi nka Ulchi Freedom Shield igiye kuba.

Bavuze ko iyo myitozo izamara iminsi 11 kandi ko izaba ifite ubunini busa n’ubw’imyaka yashize, aho hazitabira abasirikare ba Koreya y’Epfo bagera ku 18,000.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, abayobozi b’ingabo bavuze kandi ku basirikare ba Koreya ya Ruguru boherejwe gufasha u Burusiya mu ntambara burimo na Ukraine.

Umuvugizi w’ingabo za Amerika, Ryan Donald, yavuze ko imyitozo ya gisirikare ihuriweho na Amerika na Koreya y’Epfo yateguwe hitabwa kuri iyo mpinduka y’umutekano, cyane cyane ku bijyanye n’abasirikare ba Koreya ya Ruguru bashobora kugaruka bavuye ku rugamba.

Kugeza ubu, abasirikare b’Abanyamerika bagera ku 28,500 bari muri Koreya y’Epfo, aho bafasha mu mutekano no mu kurinda igihugu ku bufatanye n’ingabo za Koreya y’Epfo.

Ku wa Gatanu, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Koreya ya Ruguru yamaganye imyitozo ya gisirikare ihuriweho na Amerika na Koreya y’Epfo, iyita “imyitozo igamije gutegura intambara y’ubushotoranyi.”

Iyo myitozo yatangiye nyuma y’iminsi mike gusa Amerika, Koreya y’Epfo n’u Buyapani bamenye ko Koreya ya Ruguru yari yongeye kugerageza misile, ku nshuro ya kabiri mu minsi mike.

Kuva ibiganiro bya dipolomasi bya Kim Jong Un na Trump bisenyutse mu 2019, Pyongyang yakomeje kwihutisha gahunda zo kwagura intwaro za kirimbuzi na misile. Mu gihe cya manda ye ya mbere, Trump yabaye Perezida wa mbere wicaye ku butegetsi wa Amerika wakandagiye ku butaka bwa Koreya ya Ruguru, ubwo yayisuraga mu myaka irindwi ishize.

Kuri Koreya y’Epfo, ubutumwa bwa Trump bufite impande ebyiri. Ku ruhande rumwe, Seoul imaze igihe isaba Trump kongera kugirana ibiganiro na Pyongyang, bityo amagambo ye akaba ashobora gutanga icyizere ko ashobora kongera guhuza Kim Jong Un n’abayobozi ba Amerika ku meza y’ibiganiro.

Ariko ku rundi ruhande, Trump asa n’ushaka kugaragaza ko atishimiye kuba Koreya y’Epfo itarashatse kugira uruhare rutaziguye mu bikorwa bya gisirikare cyangwa mu bufasha bw’ibikoresho Amerika ikorera Iran.

Trump yanagaragaje ko atishimiye imyitwarire y’abandi bafatanyabikorwa ba Amerika, barimo u Buyapani, u Bufaransa n’u Bwongereza, kubera ko batagaragaje ubushake buhagije bwo kwinjira muri iyo ntambara.

Icyemezo cya Trump cyo kugabanya imyitozo ya gisirikare ihuriweho na Amerika na Koreya y’Epfo si ikintu gishya.

Mu 2018, mu gihe habagaho ibiganiro byo gukuraho intwaro za kirimbuzi hagati ya Trump na Kim Jong Un, Trump yahagaritse burundu iyo myitozo. Icyo gihe yavuze ko imyitozo ngarukamwaka yari “ubushotoranyi” kuri Koreya ya Ruguru, kandi ko kuyihagarika byari kuzigamira Amerika amafaranga menshi cyane.

Iyo myitozo yongeye kugabanywa mu 2020 kubera icyorezo cya Covid-19.

Mbere y’iri tangazo, hari hamaze gutangwa ibitekerezo ko Trump ashobora guhagarika cyangwa kugabanya imyitozo ya gisirikare ya Amerika na Koreya y’Epfo, ndetse ko ashobora no kugabanya umubare w’abasirikare b’Abanyamerika bari muri Koreya y’Epfo.

Mu cyumweru gishize, Perezida wa Koreya y’Epfo yasabye ko habaho ibiganiro na Koreya ya Ruguru bigamije kurangiza ku mugaragaro intambara hagati y’ibihugu byombi. Mu mategeko, iyo ntambara iracyafatwa nk’itarangiye burundu kuko mu 1953 habayeho gusa amasezerano yo guhagarika imirwano (armistice).

Trump amaze inshuro nyinshi avuga ko Amerika irinda Koreya y’Epfo ariko ntibone inyungu ihwanye n’ibyo itanga. Yanenze umubare w’abasirikare Amerika ifite kuri Koreya ndetse n’amafaranga akoreshwa muri ubwo bufatanye.

Ibi byatumye umubano wa Washington na Seoul urushaho kugorana, kuko Koreya y’Epfo ibona ko kuba ingabo z’Abanyamerika ziri ku butaka bwayo ari inkingi y’ingenzi y’ubufatanye bw’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Mu kugabanya ubwo bushyamirane, Seoul yiyemeje mu ntangiriro z’uyu mwaka gushora miliyari 350 z’amadolari muri Amerika. Umwaka ushize kandi, Perezida Lee Jae Myung yavuze kuri Trump ko ari “umuntu uharanira amahoro.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *