Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, abaganga n’inzego z’ubuzima bakomeje kwibutsa abaturage ko nta rugero rw’inzoga rwemejwe nk’urutateza ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Nubwo bamwe bemeza ko kunywa inzoga nke bitateza ikibazo, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko inzoga zose, yaba divayi, biya (beer)cyangwa izindi nzoga gakondo, zishobora kugira ingaruka ku mubiri no ku bwonko, kabone n’iyo zaba zinyowe ku ki gero gito.
Imibare ya RBC igaragaza ko umubare w’Abanyarwanda banywa inzoga wiyongereye uva kuri 41.3% mu 2013 ugera kuri 48.1% mu 2022. Muri bo, abagabo ni bo banywa inzoga cyane kurusha abagore, ibintu abahanga bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku buzima rusange bw’abaturage.
Abaganga basobanura ko alcool iba mu nzoga ishobora kwangiza uturemangingo tw’umubiri n’ubwonko, bikagira ingaruka ku mikorere y’ingingo zitandukanye. Banagaragaza ko kunywa inzoga byongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso, kanseri zitandukanye ndetse n’indwara z’umwijima zirimo cirrhose.
Uretse ingaruka ku buzima bw’umubiri, inzoga zishobora no kugira uruhare mu bibazo byo mu mutwe birimo kwiheba, guhangayika ndetse no kubatwa. Ku rwego rw’imibereho, zishobora guteza amakimbirane mu ngo, ubukene ndetse n’impanuka zo mu muhanda.
Abaganga bavuga ko uburyo bwiza bwo kurinda ubuzima ari ukureka inzoga burundu. Ku bantu badashobora kuzireka ako kanya, basabwa kugabanya cyane ingano yazo no kwirinda kunywa inzoga nyinshi mu gihe gito, kuko ari bwo ibyago byo kwangirika k’ubuzima byiyongera.
Basaba kandi abantu bafite ikibazo cyo kubatwa n’inzoga kugana abaganga cyangwa ibigo bitanga ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe kugira ngo bahabwe ubufasha bukwiye.
Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda, inzego z’ubuzima zikomeza gushimangira ko kwirinda cyangwa kugabanya kunywa inzoga ari imwe mu ntambwe zikomeye zafasha kugabanya indwara zitandura no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.











