Indwara enye zandurira mu mibonano mpuzabitsina zikomeje gutera impungenge impuguke

Hari indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zimaze igihe zizwi, ariko uko imyaka ishira hakagaragara impinduka ku buryo zandura, uko zikwirakwira ndetse n’uburyo zimwe muri zo zigenda zirwanya imiti isanzwe ikoreshwa mu kuzivura.

Abashakashatsi bakomeje gukurikirana cyane zimwe muri izo ndwara kubera ko zishobora gutera ibibazo bikomeye ku buzima, cyane cyane iyo zitavuwe hakiri kare.

Mu ndwara zikomeje kuvugwa cyane harimo Neisseria meningitidis, Mycoplasma genitalium, Shigella flexneri na Lymphogranuloma venereum (LGV).

Neisseria meningitidis

Neisseria meningitidis, izwi kandi nka meningococcus, ni bagiteri isanzwe izwiho gutera indwara zikomeye zirimo meningite, aho udusabo dukikije ubwonko n’umugongo dutwikwa.

Ubusanzwe iyi bagiteri iboneka mu mazuru no mu muhogo w’abantu bamwe batagaragaza ibimenyetso by’indwara. Ubushakashatsi bwagaragaje ko ishobora no kugira uruhare mu ndwara zibasira imyanya ndangagitsina.

Abahanga bavuga ko kwandura iyi bagiteri bishobora kuba bifitanye isano n’imibonano yo mu kanwa ndetse no guhuza umunwa n’imyanya ndangagitsina.

Ikindi gitera impungenge ni uko hari ubwoko bwa Neisseria meningitidis bushobora kugira isano ya hafi n’ubwoko bwa Neisseria gonorrhoeae, bagiteri itera gonorrhea.

Nubwo bimeze bityo, hari inkingo zirinda ubwoko bumwe na bumwe bwa Neisseria meningitidis, cyane cyane ubwoko buzwiho gutera meningite n’izindi ndwara zikomeye.

Mycoplasma genitalium

Mycoplasma genitalium ni imwe muri bagiteri ntoya cyane zizwi kandi yamenyekanye bwa mbere mu myaka ya za 1980.

Iyi bagiteri ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi rimwe na rimwe umuntu akayigira nta bimenyetso bigaragara.

Iyo ibimenyetso bibayeho, bishobora gusa n’iby’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, urugero nka gonorrhea cyangw genitaliuma chlamydia.

Ku bagabo, ishobora gutera uburibwe cyangwa kubyimba mu muyoboro w’inkari, ndetse hakaba hashobora kuvamo ibintu bidasanzwe.

Ku bagore, ishobora gutera uburibwe mu myanya ndangagitsina no mu nda yo hasi. Iyo itavuwe neza, ishobora kugira uruhare mu ndwara z’imyanya myibarukiro, ibintu bishobora kongera ibyago by’ibibazo bijyanye no gusama.

Ikibazo gikomeye gihangayikishije impuguke ni ubushobozi bwa Mycoplasma genitalium bwo kurwanya antibiyotike zimwe na zimwe.

Hari aho iyi bagiteri igenda irushaho kunanira imiti nka azithromycin, bigatuma kuyivura bisaba gukurikiza amabwiriza y’abaganga no gukoresha imiti ibereye.

Ni yo mpamvu umuntu udakeka ko afite iyi ndwara adakwiye kwivura ku giti cye akoresheje antibiyotike.

Shigella flexneri

Shigella flexneri ni imwe mu bagiteri zitera shigellosis, indwara yibasira cyane urwungano rw’igogora.

Iyi ndwara isanzwe ikwirakwizwa binyuze mu kwinjiza mu kanwa mikorobe iva mu mwanda w’umuntu wanduye, cyane cyane iyo isuku idahagije.Umuntu wayanduye ashobora kugira impiswi, ububabare bukomeye bwo mu nda, umuriro ndetse rimwe na rimwe hakaba hashobora kubaho amaraso mu musarani.

Abashakashatsi bagaragaje ko mu myaka ishize iyi bagiteri yagiye igaragara no mu bantu bakuru binyuze mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina bushobora gutuma umuntu ahura n’uduce duto tw’umwanda.

Ibi bivuze ko indwara nk’iyi ishobora gukwirakwira mu mibonano mpuzabitsina, nubwo inkomoko yayo ari mikorobe isanzwe izwiho gutera indwara zo mu nda.

Isuku ikomeye, gukaraba intoki no kwirinda guhura n’umwanda ni bimwe mu bifasha kugabanya ibyago byo kwandura.

Lymphogranuloma venereum (LGV)

Lymphogranuloma venereum, izwi nka LGV, ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina iterwa n’ubwoko bwihariye bwa Chlamydia trachomatis.

Mu ntangiriro, umuntu ashobora kugira akabyimba cyangwa igisebe gito ahantu mikorobe yinjiye, ariko rimwe na rimwe ibyo bimenyetso bishobora kutagaragara cyangwa umuntu ntabyiteho.

Iyo indwara ikomeje gutera imbere, ishobora gutera kubyimba utubyimba two mu nda y’ibice by’umubiri, ububabare, ndetse n’ibindi bibazo byibasira urwungano rw’imyororokere n’urwungano rw’igogora.

Mu bantu bamwe, cyane cyane iyo itavuwe, LGV ishobora gutera ibibazo bikomeye birimo uburibwe bukomeye no kwangiza uturemangingo two mu gice cyanduye.

Umuti urahari kandi ugomba gutangwa n’umukozi w’ubuzima nyuma yo gusuzuma umurwayi. Akenshi kuvura LGV bisaba iminsi myinshi y’imiti ya antibiyotike, aho doxycycline ikoreshwa mu gihe cyagenwe n’umuganga.

Kuki izi ndwara zihangayikishije impuguke?

Impuguke zihangayikishijwe n’izi ndwara kubera impamvu zitandukanye.Icya mbere ni uko zimwe zishobora kuba mu mubiri w’umuntu igihe kirekire nta bimenyetso bikomeye zigaragaza. Ibi bishobora gutuma umuntu akomeza kuzanduza abandi atazi ko afite ubwandu.

Icya kabiri ni uko hari bagiteri zimwe zigenda zigaragaza ubudahangarwa ku miti ya antibiyotike, bigatuma imiti yakoreshwaga kera itagikora neza kuri buri murwayi.

Icya gatatu ni uko hari indwara zishobora gutera ingaruka zikomeye iyo zitavuwe, zirimo uburibwe budakira, ibibazo by’imyororokere n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Agakingirizo kagira uruhare mu kugabanya ibyago

Nubwo nta buryo butanga ubwirinzi bwuzuye ku ndwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gukoresha agakingirizo neza kandi buri gihe bishobora kugabanya cyane ibyago byo kwandura indwara nyinshi.

Ni ngombwa kandi kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina igihe umuntu afite ibimenyetso bikekwa nk’ibisebe, ububabare, ibintu bidasanzwe biva mu myanya ndangagitsina cyangwa ububabare mu gihe cyo kwihagarika, ahubwo akagana kwa muganga.

Abantu bafite abo bakorana imibonano mpuzabitsina benshi cyangwa bafite impungenge ko bashobora kuba baranduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bakwiye kwisuzumisha aho kwivura ku giti cyabo.

Isuku no kwisuzumisha ni ingenzi

Abahanga bakomeza gushimangira ko kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bitangirira ku gukumira ubwandu, kwisuzumisha no kuvurwa hakiri kare.

Kandi igihe umuntu asanze afite indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ni ngombwa gukurikiza amabwiriza y’umuganga no kumenyesha abo bakoranye imibonano kugira ngo na bo basuzumwe kandi bavurwe igihe bibaye ngombwa.

Izi ndwara enye zerekana ko isi ikomeje guhura n’imbogamizi nshya mu kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyane cyane mu gihe hari bagiteri zimwe zigaragaza ubushobozi bwo kunanira imiti.Kwamamaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *