Fouzir Mohamed mu kongeye imbaraga APR FC

APR FC yongeyemo amaraso mashya mu itsinda ry’abatoza, aho Fouzir Mohamed yamaze kugirwa umutoza mushya ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Uyu mutoza aje muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu gihe APR FC yari imaze igihe inengwa ku bijyanye n’igice gishinzwe kongerera abakinnyi imbaraga, ndetse akaba ahise atangira akazi mu rwego rwo gufasha ikipe kwitegura neza umwaka mushya w’imikino wa 2026/27.

Fouzir Mohamed ni Umunya-Morocco wari usanzwe atuye kandi akorera mu Bufaransa. Afite ubumenyi bwihariye mu bijyanye no kongerera abakinnyi imbaraga, ndetse akaba afite impamyabumenyi ya Dogiteri muri uru rwego.

Mbere yo kwerekeza muri APR FC, Fouzir Mohamed yakoze mu bihugu bitandukanye, birimo Morocco, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Saudi Arabia, Iraq, France, Belgium na Gabon.

Kuba APR FC imuhaye inshingano zo kongerera abakinnyi imbaraga bigaragaza ko iyi kipe iri kongera imbaraga mu itsinda ry’abatoza, mu gihe yitegura imikino itandukanye izitabira mu mwaka mushya w’imikino wa 2026/27.

Fouzir Mohamed akaba ari umwe mu batoza bashya binjiye muri APR FC, aho azaba ashinzwe cyane cyane gufasha abakinnyi kugira imbaraga n’imyiteguro ibafasha guhangana n’amarushanwa ateganyijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *