NESA yatangaje igihe amanota y’ibizamini bya Leta azasohokera ku mashuri abanza n’icyiciro rusange 2025-2026. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye y’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangazwa ku wa 20 Kanama 2026 saa munani z’amanywa (2:00 PM).
NESA yatangaje ko iki cyemezo kigenewe kumenyesha abanyeshuri bakoze ibizamini by’Amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abarimu, abayobozi b’amashuri, ababyeyi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi, kugira ngo bitegure kwakira no kureba ibisubizo by’ibizamini.
Amanota azaba ari ay’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’abasoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026. Abanyeshuri n’ababyeyi barasabwa gukurikirana amakuru atangwa na NESA no gukoresha inzira zizatangazwa n’ikigo kugira ngo babashe kubona amakuru agezweho.
Mu mashuri abanza 2025/2026, abanyeshuri 277,452 ni bo bakoze ikizamini, cyabaye ku wa 7–9 Nyakanga 2026. Amanota agiye gutangazwa Kandi nyuma yuko umwaka w’amashuri utaha 2026-2027 nawo uteganyijwe gutangira mu Kwezi gutaha kwa Nzeri 2026.










