Abantu benshi bakunda umwembe kubera uburyohe bwawo n’impumuro yawo yihariye, ariko abahanga mu buzima bavuga ko aka rubuto karenze kuba imbuto isanzwe iribwa. Umwembe uri mu mbuto zikungahaye cyane ku ntungamubiri zifasha umubiri gukora neza no kwirinda indwara zitandukanye.
Uru rubuto rurimo vitamini zirimo A, C, E na K, fibre ndetse na potassium, byose bifite uruhare mu kubaka ubudahangarwa bw’umubiri no kuwufasha gukora neza. Nanone urimo antioxidants zifasha kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangirika.
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko ibinyabutabire biboneka muri uru rubuto bishobora gufasha mu kugabanya ibyago byo kurwara zimwe muri kanseri zirimo iy’amara, iy’ibere n’iya prostate. Nubwo atari umuti wa kanseri, kuwushyira mu ndyo ya buri munsi bishobora kugira uruhare mu kurinda ubuzima.
Ku bijyanye n’ubuzima bw’umutima, potassium na fibre biri muri uru rubuto bifasha kugenzura umuvuduko w’amaraso no kugabanya urugimbu rubi rushobora gutera indwara z’umutima n’imitsi.
Abahanga mu mirire kandi bagaragaza ko uru rubuto rufasha igogorwa kubera fibre nyinshi zirubamo. Izi ntungamubiri zituma amara akora neza, zigafasha kurwanya impatwe no gutuma umuntu yumva ahaze igihe kirekire.
Hari kandi akamaro ufitiye amaso. Vitamini A na beta-carotene bibonekamo bifasha kurinda imboni y’ijisho no kugabanya ibyago byo kugira ibibazo byo kutabona neza, cyane cyane ku bantu bageze mu zabukuru.
Ku bantu bahangayikishijwe n’ubudahangarwa bw’umubiri, Vitamini C nyinshi ibonekamo ifasha umubiri guhangana n’indwara no kugabanya kurwaragurika.Abahanga bagira inama yo kurya uru rubuto mu rugero, cyane cyane ku bantu bafite ikibazo cya diyabete, ndetse no kutarugira ifunguro ryonyine ahubwo rukaba igice cy’indyo yuzuye.
Nubwo hari imbuto nyinshi ziboneka ku isoko, umwembe ukomeje kuba umwe mu zifite agaciro gakomeye ku buzima bitewe n’intungamubiri nyinshi n’uruhare rwawo mu gufasha umubiri kwirinda indwara zitandukanye.










