Nibura abantu batatu, barimo umwana, bishwe mu bitero by’u Burusiya byagabwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu mu bice biri hafi y’umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, nk’uko umuyobozi w’ako karere yabitangaje.
Mu masaha ya mbere y’igitondo, misile za ballistic zaguye mu burasirazuba bwa Kyiv, abaturage bavuga ko bumvise ibisasu bikomeye. Ibi byabaye nyuma y’iminsi mike u Burusiya bugabye ibitero mu bice bitandukanye bya Ukraine, bigahitana abantu 21.
Umuyobozi w’akarere ka Kyiv, Timur Tkachenko, yavuze ko ibyo bitero byahitanye abantu batatu, abandi batatu barakomereka. Ibice by’ibisasu byaguye nyuma yo kuraswa byangije amazu atuwemo n’imodoka, mu gihe indi nyubako yafashwe n’inkongi.
Meya wa Kyiv, Vitali Klitschko, yavuze ko abakozi bashinzwe ubutabazi bakomeje kuzimya inkongi mu nyubako imwe ndetse no mu kigega cya lisansi.
Urwego rushinzwe ubutabazi muri Ukraine, DSNS, na rwo rwasohoye amafoto agaragaza amagareji, inyubako y’ubucuruzi n’indi nyubako byafashwe n’umuriro. Rwatangaje ko rukomeje gukusanya amakuru kugira ngo hamenyekane neza umubare w’abahitanywe n’ibi bitero.
Mu gihe ibyo bitero byabaga, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yageze i Belgrade, umurwa mukuru wa Serbia, mu ruzinduko rwe rwa mbere muri icyo gihugu.
Zelenskyy ateganyijwe kugirana ibiganiro na Perezida wa Serbia, Aleksandar Vučić, ku bijyanye n’imibanire y’ubukungu, umutekano ndetse n’umubano wa Serbia n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.










