Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoze ubushakashatsi budasanzwe bakoresheje ubwenge buhangano (AI), bubafasha gukora virusi nshya zitigeze ziboneka mu bidukikije.
Ni intambwe idasanzwe mu bumenyi n’ikoranabuhanga, kuko igaragaza ko AI ishobora gukoreshwa mu guhanga ibinyabuzima bishya bishobora kugira uruhare mu gushaka ibisubizo ku bibazo by’ubuzima, ariko nanone igatera impungenge ku mutekano w’ibinyabuzima.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Stanford University ndetse na Broad Institute of MIT and Harvard, bwatangajwe mu kinyamakuru Science.
Muri ubu bushakashatsi, AI yakoreshejwe mu gukora ibihumbi by’imiterere y’uturemangingo tw’ibinyabuzima, hagamijwe kureba niba ishobora guhanga virusi zishobora gukora.
Mu virusi zigera kuri 300 zakozwe hanyuma zigeragezwa muri laboratwari, 16 ni zo zagaragaje ko zishobora gukora neza.
Izo virusi ni izitwa bacteriophages, ubwoko bwihariye bwa virusi bwibasira bacterie aho kwibasira abantu.
Abashakashatsi bagaragaje ko zimwe muri izo bacteriophages zakozwe na AI zashoboye kwica bacterie zo mu bwoko bwa E. coli zari zaragize ubudahangarwa ku miti imwe n’imwe. Ibi bishobora gutanga icyizere mu bushakashatsi bushaka uburyo bushya bwo kurwanya bacterie zidakangirwa imiti.
Nubwo bimeze bityo, ubushobozi bwa AI bwo guhanga ibinyabuzima bishya bwateje impaka ku mutekano w’ikoranabuhanga ry’ibinyabuzima.
Umwarimu wo muri University of New South Wales, Fatemeh Vafaee, yavuze ko virusi zakozwe muri ubu bushakashatsi zitagaragaza ikibazo ku bantu, ariko ko ubushobozi AI imaze kugaragaza bushobora gutera impungenge mu gihe kizaza.
Mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera, yagaragaje ko ikibazo gikomeye atari ukumenya niba izo virusi zihari ari iziteye ubwoba, ahubwo ari ukumenya ko AI yamaze kugira ubushobozi bwo gukora ibintu nk’ibi.
Ibi bituma abahanga n’abashinzwe umutekano w’ibinyabuzima basaba ko hakomeza gushyirwaho uburyo bukomeye bwo kugenzura ikoreshwa rya AI mu bushakashatsi bw’ibinyabuzima.
Nubwo ubu bushakashatsi bushobora gufasha mu gushaka uburyo bushya bwo guhangana na bacterie zidakangirwa imiti, bunagaragaza ko iterambere ryihuse rya AI risaba ko ubushobozi bwayo bushyirwa mu murongo w’amategeko n’amahame y’umutekano.
Ikibazo gikomeye kizakomeza kuba uburyo bwo kungukira ku bushobozi bwa AI mu buvuzi n’ubushakashatsi, ariko hakirindwa ko ikoranabuhanga nk’iri ryakoreshwa mu buryo bushobora guteza akaga abantu cyangwa ibidukikije.










