Umwarimu SACCO ugiye koroshya uburyo bwo kubona inguzanyo ku banyamuryango bayo.

Mu rwego rwo gukumira ibihombo no kurinda inyungu z’abanyamuryango, Umwarimu SACCO yashyizeho uburyo bushya bw’igenagaciro rikorerwa abasaba inguzanyo mbere yo kuzihabwa.

Koperative Umwarimu SACCO yatangaje uburyo bushya bwo gukoresha igenagaciro ku basaba inguzanyo, bugamije kurinda abanyamuryango igihombo no kurushaho kunoza serivisi zitangwa mu rwego rw’inguzanyo.

Mu itangazo yashyize ahagaragara mu mpera z’icyumweru gishize, Umwarimu SACCO yavuze ko yagiranye amasezerano n’abagenagaciro b’umwuga bazajya bakorera abanyamuryango bayo igenagaciro hashingiwe ku turere batuyemo.

Nk’uko byatangajwe, umunyamuryango uzajya ahabwa umugenagaciro n’ishami rya Umwarimu SACCO yamaze kwemererwamo inguzanyo. Nyuma yo kumuhabwa, nibwo azishyura ikiguzi cy’igenagaciro mbere y’uko ritangira gukorwa.

Ubuyobozi bwa Umwarimu SACCO bwagaragaje ko guhera ubu nta munyamuryango wemerewe gukoresha umugenagaciro atahawe n’ishami yasabiyemo inguzanyo.

Iyi koperative yasobanuye ko igenagaciro rizajya rikorerwa gusa abanyamuryango bamaze kwemererwa inguzanyo, mu rwego rwo kwirinda igihombo cyaterwaga no kwishyura amafaranga y’igenagaciro ku bantu basabaga inguzanyo nyuma ntizemerwe.

Mbere y’iyi gahunda nshya, umunyamuryango wasabaga inguzanyo yabanzaga gukora igenagaciro ry’umutungo yashakaga kugwatiriza. Iryo genagaciro ni ryo ryashingirwagaho mu gufata icyemezo cyo kumwemerera cyangwa kumwima inguzanyo, ndetse no kugena ingano y’amafaranga ashobora guhabwa.

Ibi byatumaga bamwe mu banyamuryango bahomba amafaranga bishyuye abagenagaciro mu gihe ubusabe bwabo bw’inguzanyo butabaga bwemewe.

Umwarimu SACCO uvuga ko impinduka nshya zigamije korohereza abanyamuryango, kugabanya ibihombo no kunoza imitangire ya serivisi z’inguzanyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *