Ruhango: Umugore akurikiranyweho gukata ubugabo bw’umugabo we

Umugabo witwa Bwanakweli wo mu Mudugudu wa Kanyinya, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, yavuze ko yahuye n’uruva gusenya nyuma y’uko umugore we amukase ubugabo akoresheje urwembe mu ijoro bari baryamye.

Ibi byabaye ku wa 2 Kanama 2026. Nyuma yo gukomereka bikomeye, Bwanakweli yahise ajyanwa kwa muganga aho ari gukurikiranirwa.Abaturage baturanye n’uyu muryango bavuga ko wari usanzwe urangwamo amakimbirane hagati y’abashakanye.

Mu kiganiro yagiranye na BTN TV ari kwa muganga, Bwanakweli yavuze ko mbere y’icyo gikorwa yari yagiranye amakimbirane n’umugore we, ariko nyuma bakajya kuryama yumva ikibazo kirangiye.

Yagize ati: “Twari twatonganye cyane ku buryo n’abaturanyi baje kudutabara. Nyuma twagiye kuryama ngira ngo ikibazo kirarangiye. Mu ijoro hagati numvise ubushyuhe budasanzwe, nirebye nsanga umugore yamaze gukata ubugabo bwanjye akoresheje urwembe. Nahise njyanwa kwa muganga.”

Nyina wa Bwanakweli yavuze ko atewe agahinda n’ibyabaye, agaragaza ko nubwo habaho amakimbirane mu muryango, bitakabaye impamvu yo gukora ibikorwa nk’ibyo.

Yagize ati: “Ibi ni ibintu biteye isoni kandi bibabaje. Nubwo bari bafite ibibazo, ntabwo byari bikwiye kugera ku rugero rwo gukomeretsanya muri ubu buryo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Kamanzi Hassan, yavuze ko umugore ukekwaho gukora iki cyaha yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati: “Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mbuye, kandi ubugenzacyaha buri kumukurikirana. Turasaba abaturage gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro no kwegera inzego zibishinzwe aho kwishora mu bikorwa by’urugomo.”

Polisi yongeye kwibutsa abaturage gukomeza kwimakaza umuco w’ibiganiro mu miryango no gukemura ibibazo mu mahoro, bakifashisha inzego zibegereye igihe bibaye ngombwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *