Ikinyacumi cya gatatu cy’ikinyejana cya 21 gikomeje gutungurana. Urubyiruko rw’uyu munsi ruri mu biganza by’ikoranabuhanga. Nubwo isi ibona ko AI ari yo nkingi y’iterambere, hari abatabaza bavuga ko ubu bwenge bushobora kuba buri kugabanya ku kigero cyo hejuru ubushobozi bw’umuntu bwo gutekereza, gusesengura, n’ibindi budasize kugabanya imibanire y’abantu.
Mu biro by’ibitangazamakuru bitandukanye, mu nzu zitunganya ibishushanyo (Graphic Design studios), no mu makaminuza akomeye ku isi, hari umuvuduko mushya utiarigeze ubaho mu bindi. Tekereza ku muvuduko w’icyuma koranabuhanga gishobora kwandika amapaji icumi mu masegonda abiri, kigashobora gushushanya ifoto y’umuntu utabaho mu gihe nk’icyo guhumbya, ndetse kikaba cyagufasha gupanga umushinga w’ubucuruzi nta bumenyi na buke usanzwe ufite kandi neza 97%. Gusa, inyuma y’uwo muvuduko, hari ikibazo gikomeye kirimo kwibazwa: Ese hari icyo uru rubyiruko rurimo kwiga?
Imibare iteye inkeke: Inyungu y’umuvuduko n’igihombo cy’ubumenyi
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Harvard-Gallup bwagaragaje ishusho iteye impungenge. Aho Raporo ivuga ko 74% by’aba Gen Z bakoresha AI nibura 89% muri buri gikorwa cyabo cya buri munsi. Gusa 79% by’abanyeshuri n’abakozi bemeza ko iri koranabuhanga riri gutuma abantu baba abanebwe.Ibi ntibishingiye ku kuba batakora, ahubwo bishingiye ku buryo akazi gakorwamo. Umunyamategeko cyangwa umunyamakuru ukiri muto ashobora kubaza ChatGPT ngo: “Mpereza incamake y’uru rubanza,” agahita abona igisubizo mu masegonda 3 gusa.
Nyamara, nk’uko ubwo bushakashatsi bubyerekana, 65% bemeza ko ibi bisubizo byihuse bituma batakaza ubushobozi bwo gutekereza neza no gusesengura.
Abahanga mu by’imitekerereze (Psychologists) bavuga ko ubwonko bukura binyuze mu “kunanizwa”. Iyo ubwonko butabonye akazi ko gusesengura amakuru amenshi ngo buyatunganye, butangira gutakaza ubwo bushobozi (Neuroplasticity). Gen Z rero yisanze mu bihe aho “gukora cyane” byasimbujwe “kubaza imashini” (Prompt Engineering).
Akazi karakorwa, ariko nta bumenyi bushya
Kimwe mu bintu bitangaje byagaragajwe n’ubu bushakashatsi ni uko 56% by’urubyiruko rufite akazi bemeza ko AI ibafasha kugakora vuba. Ibi byagakwiye kuba inkuru nziza ku bukungu bw’isi. Ariko hagati aho, 80% muri bo bemeza ko gukoresha AI bituma nta kintu na kimwe biga cyangwa bigora kugira icyo bafata mu mutwe.
Tekereza umushushanyi (Graphic Designer) ukoresha AI nka Midjourney cyangwa DALL-E. Mu minota itanu, ashobora gusohora igihangano cyiza cyane. Ariko se, azi uburyo amabara ahuzwa (Color theory)? Azi uburyo imirongo n’uburinganire (Composition) bikora? Oya. Iyo imashini izimye, n’ubumenyi bwe buba buzimye.
Ibi bituma havuka icyiciro cy’abakozi b’”abadozi”: abantu bazi guhuza ibyakozwe n’imashini ariko badafite ubushobozi bwo kurema ikintu gishya giturutse mu bitekerezo byabo bwite.
Meg Aubuchon, mwarimu wigisha ibijyanye n’ubugeni, yabwiye ikinyamakuru The Verge ko icyerekezo isi irimo ari icyo kwitonderwa. Kuri we, kuba abantu basabwa gukoresha AI mu mirimo kandi ari yo izabasimbura mu gihe kizaza, ni nko kwicukurira imva.
Aubuchon yahisemo inzira itandukanye: gushaka akazi kadasaba AI. Icyemezo cye ntigishingiye ku bupfapfa cyangwa kwanga amajyambere, ahubwo gishingiye ku kurengera ubumuntu.
Ati: “Ikintu giteye ubwoba cyane ni uburyo igira ingaruka ku bantu ndetse n’uburyo babona ibintu bitandukanye yaba uko baganira n’abandi bantu, ubushobozi bwo kugira umubano runaka cyangwa no kuganira n’umuntu bisanzwe.”
Inzobere mu mibanire y’abantu (Sociologists) bavuga ko iyo umuntu amenyereye kuvugana n’imashini imuha ibisubizo byose ashaka, atangira gutakaza “kwihangana” (patience) mu mibanire ye n’abandi bantu. Abantu si imashini; bashobora gutinda gusubiza, bashobora kugira amarangamutima, kandi bashobora kutumvikana. AI yo ikora ibyo uyibwiye gusa.
Alex Hanna, inzobere mu bushakashatsi kuri AI mu kigo DAIR, asanga amashuri ari kwigisha AI ku gahato bitari uko ari yo nzira y’ubumenyi, ahubwo kuko amashuri yashyizwe mu kwaha kw’ibigo by’ikoranabuhanga.
Kaminuza nyinshi muri iki gihe ziri guhabwa inkunga n’ibigo nka Google, Microsoft cyangwa OpenAI kugira ngo zigishe abanyeshuri gukoresha ibyo bikoresho. Ibi bituma amashuri areka inshingano yayo yo kwigisha “Gucukumbura” (Critical Thinking), agatangira kwigisha “Gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga” (Tool Training).
Iki ni ikibazo gikomeye kuko kaminuza ziri gusohora abantu bazi gukoresha AI, ariko batabasha gukora mu gihe iyo AI idahari. Ni nk’aho waba wigisha umuntu gutwara imodoka igendana (self-driving car), ariko utamwigishije uko moteri ikora cyangwa icyo yakora imodoka ipfuye.
Ingaruka ku rwego rw’uburezi n’akazi mu gihe kizaza
N’ubwo isi ikataje mu ikoranabuhanga rya AI, ku buryo mu mirimo ugiye gusaba akazi asabwa kuba afite ubumenyi muri yo, hari ikintu gikomeye kiri gupfa mu rwego rw’uburezi.
- Gukopera byahinduye isura: Kera umunyeshuri yakoperaga undi, ubu akopera imashini. Ibi bituma abarimu batabasha kumenya ubumenyi nyabwo bw’umunyeshuri.
- Gutakaza umwimerere: Kubera ko AI yigishwa hashingiwe ku makuru asanzwe kuri internet, ibisubizo itanga byose birasa. Ibi bituma isi itakaza udushya (Innovation) kuko buri wese ari gukoresha amakuru amwe.
- Akazi ko mu rwego rwo hejuru (High-level roles): Mu gihe kizaza, abantu bazaba bahembwa menshi si abazi gukoresha AI, ahubwo ni ba bantu bake bazaba bafite ubushobozi bwo gutekereza ibyo AI idashobora gutekereza.
Ese Gen Z izabasha kurenga uyu mutego?
Generation Z ifite ikibazo gikomeye. Ku ruhande rumwe, basabwa kuba abahanga muri AI kugira ngo babone akazi mu isi y’ubucuruzi igenda nko guhumbya. Ku rundi ruhande, baribonera ko uko bayikoresha ari ko barushaho kuba abanebwe no gutakaza umwimerere wabo.
Ubushakashatsi bwa Harvard-Gallup ni integuza (warning). Bukwiriye gutuma abarezi, abakoresha, n’urubyiruko ubwarwo bahagarara bakibaza: Ese AI ni umukozi wacu, cyangwa ni twe twayihindukiye abakozi?
Niba urubyiruko rurimo gutakaza ubushobozi bwo kuganira n’abantu, gusesengura amakuru, no kwiga ibintu ngo babifate mu mutwe, ahazaza h’ubumenyi bwa muntu hashobora kuba hari mu kaga. Intego ikwiye kuba imikoreshereze y’ubwenge buhangano itica ubwenge busanzwe bw’umuntu.
Nk’uko Meg Aubuchon yabivuze, ikintu giteye ubwoba kurusha AI, ni ukubona umuntu ahinduka nka yo: utagira amarangamutima, utagira umwimerere, kandi ukora gusa ibyo amakuru bamushizemo amubwiye