Mu myaka micye ishize, uburyo abantu barebagamo amashusho kuri internet bwarahindutse ku buryo bugaragara. Niba mbere abantu bicaraga amasaha bareba filime cyangwa ibiganiro birebire kuri televiziyo, ubu benshi bahitamo amashusho magufi ashobora kurebwa mu minota mike cyangwa amasegonda make gusa. Ni muri urwo rwego urubuga Netflix rwatangaje ko rugiye kuzana uburyo bushya muri porogaramu yarwo ya telefone bwiswe Clips, bugamije kujyana n’iyo mpinduka iri kuba ku isi.
Uburyo bushya buzahindura uko uhitamo ibyo ureba
Uburyo bwa “Clips” buzaha abakoresha Netflix amahirwe yo kureba uduce duto tw’amashusho (videwo ngufi) twatoranyijwe mu mafilime, serials n’ibindi biganiro biri kuri uru rubuga. Ayo mashusho azajya ahuzwa n’ibyo umuntu akunze kureba cyangwa ashaka kureba, ku buryo bimufasha gufata icyemezo vuba ku cyo yakurikira.
Mu buryo busanzwe, umuntu afungura Netflix akamara igihe kinini ashakisha filime cyangwa serie yo kureba, rimwe na rimwe bikarangira ahisemo ibyo atari bushimire. Ariko “Clips” igamije kugabanya icyo gihe cyo gushakisha, igaha umukoresha uburyo bworoshye bwo kubona ibishimishije mu kanya gato. Ni uburyo busa n’ubusanzwe tumenyereye ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, Instagram na YouTube, aho amashusho magufi ari yo ari ku isonga mu gukurura abantu benshi.
Iyi gahunda ya Netflix ntije gusa nk’igerageza rishya, ahubwo ni igisubizo ku mpinduka zikomeye mu buryo abantu bakoresha ikoranabuhanga. Muri iki gihe, abakoresha telefone cyane cyane urubyiruko, bamaze kumenyera kureba ibintu bigufi kandi byihuse.
Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko abantu benshi basigaye bafite “attention span” ngufi, bivuze ko badashobora kumara igihe kinini bareba ibintu birebire nk’uko byari bimeze kera. Ni yo mpamvu amashusho ya “reels”, “shorts” na “TikTok videos” ari yo arimo kwigarurira benshi. Netflix, nk’urubuga ruyoboye isi mu gutanga filime kuri murandasi, iragerageza guhuza uburyo bwayo n’ibi bihe bishya, itanga uburyo bwo kureba vuba no guhitamo neza.
Ese byaba ari uguhangana na TikTok?
Nubwo benshi babona iki gitekerezo nk’igerageza ryo guhangana n’imbuga nka TikTok, abayobozi ba Netflix bo barabihakana. Bavuga ko intego yabo atari ukurushanwa n’izo mbuga, ahubwo ari uguha abakiriya babo uburyo bwiza bwo kwidagadura no kubona ibibashimisha bitabagoye. Ariko mu by’ukuri, biragoye gutandukanya ibi n’ihangana riri hagati y’amasosiyete y’ikoranabuhanga. TikTok yamaze guhindura uburyo isi ireba amashusho, bituma n’ibigo byari bisanzwe mu mwuga wa filime bitangira guhindura imikorere yabyo.
Netflix si ubwa mbere igerageje ibi
Si ubwa mbere Netflix igerageje kuzana uburyo nk’ubu. Mu mwaka wa 2021, yatangije uburyo bwitwaga Fast Laughs, bwibandaga ku mashusho asetsa. Icyo gihe, ntibyigeze bikundwa cyane nk’uko byari byitezwe. Icyakora, ibintu byarahindutse cyane mu myaka ishize. Ubu amashusho magufi ni yo ategeka isoko, kandi abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze kuyigira umuco. Ibi bishobora gutuma “Clips” igira amahirwe menshi yo gutsinda aho Fast Laughs itabashije kugera.
Turenda kugera mu gihe cya “microdrama”
Ikindi kigaragaza uko ibintu bihinduka ni uko ubu hariho n’amafilime akorwa mu buryo bugufi cyane, amwe akarangira mu minota 10 gusa. Aya mafilime azwi nka microdrama, kandi ari kwamamara cyane cyane muri Amerika. Aya mafilime akorwa mu buryo bujyanye n’imbuga nkoranyambaga, aho umuntu ashobora kuyareba mu bice bigufi, buri kimwe gifite inkuru ishimishije ituma akomeza kureba ikindi. Ni uburyo bushya bwo kuvuga inkuru bujyanye n’igihe abantu batagifite umwanya munini wo kwicara bareba filime ndende.
Netflix, binyuze muri “Clips”, ishobora kuba iri gutegura ejo hazaza aho filime zitazaba ari ndende gusa, ahubwo zizajya zitangwa no mu bice bigufi bishobora gukurura abantu vuba.
Netflix si yo yonyine iri gukora izi mpinduka. Izindi serivisi zitanga filime kuri internet nka Tubi na Peacock na zo zatangiye gushyira muri porogaramu zazo uburyo bwo gutanga amashusho magufi. Ibi byerekana ko hari impinduka nini iri kuba mu nganda za filime n’itumanaho, aho uburyo bwo gutanga ibikubiye mu mashusho bugenda buhinduka buva ku bintu birebire bujya ku bintu bigufi kandi byihuse.
Ingaruka ku bareba n’abakora filime
Ku ruhande rw’abareba, ibi bishobora kuborohereza kubona ibyo bashaka mu gihe gito. Ariko kandi bishobora gutuma abantu barushaho kumenyera ibintu byihuse, bikagabanya ubushake bwo gukurikira inkuru ndende zisaba kwihangana. Ku ruhande rw’abakora filime, na bo barasabwa guhindura uburyo bakora inkuru. Birasaba ubuhanga bwo kuvuga inkuru ishimishije mu gihe gito cyane, ibintu bitari bisanzwe mu mwuga wa sinema.
Iyi gahunda ya Netflix ishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko ejo hazaza h’imyidagaduro hagiye guhinduka cyane. Birashoboka ko mu myaka iri imbere, abantu bazajya bahitamo kureba ibintu bigufi mbere yo gufata icyemezo cyo kureba inkuru ndende. Ariko kandi, ntibivuze ko filime ndende zizazimira burundu. Ahubwo bishobora kuba ari uburyo bushya bwo kuzamura uburyo bwo kuzamamaza no gutuma abantu benshi bagera ku bikorwa byakozwe.
Uko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere, ni ko n’imyitwarire y’abantu igenda ihinduka. Netflix, nk’umwe mu bayoboye uru rwego, iri kugerageza kugendana n’ibi bihe binyuze mu buryo bwa “Clips”. Ibi bishobora guhindura cyane uko abantu bahitamo ibyo bareba, ndetse n’uko inkuru zivugwa mu buryo bwa sinema. Nubwo bimeze gutyo, ikibazo gisigaye ni kimwe: ese abantu bazemera iyi mpinduka, cyangwa bazakomeza gukunda uburyo bwa kera bwo kwicara bagakurikirana filime ndende?
Icyo gihe kizabitwereka.