Umuhanzikazi Bwiza yasabye imbabazi abakunzi be nyuma yo kubura mu gitaramo cya Summer Country Tour cyabereye mu Karere ka Bugesera, nyuma yo gukora impanuka mu gihe yari mu rugendo ajya aho cyabereye.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Bwiza yavuze ko impanuka yagize yatumye atabasha kugera ku rubyiniro no gutaramira abafana nk’uko byari biteganyijwe.
Yagize ati: “Mbabajwe cyane no kuba ntabashije kubataramira nk’uko byari biteganyijwe. Nagize impanuka mu nzira nerekeza aho igitaramo cyabereye, bituma bidashoboka ko ngera ku rubyiniro.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko asobanukiwe uburyo abafana be bari bamutegereje, agaragaza ko na we byamubabaje kuba atashoboye kuboneka muri icyo gitaramo.
Yakomeje ashimira abakunzi be ku rukundo n’inkunga bakomeje kumugaragariza, avuga ko ari byo bimukomeza mu rugendo rwe rwa muzika.
Ati: “Ndabizi ko benshi bari bategerezanyije amatsiko iki gitaramo, kandi nanjye birambabaje cyane kuba ntabashije kubabonekera. Urukundo n’inkunga zanyu bivuze byinshi kuri njye.”
Bwiza yanahumurije abafana be ko azashaka uburyo bwo kubashumbusha mu minsi iri imbere, agaragaza ko yifuza kongera guhura na bo mu bindi bitaramo.
Iki gitaramo cya Summer Country Tour kiri mu ruzinduko ruzenguruka Intara zitandukanye z’u Rwanda, rugamije kwegera abakunzi b’umuziki mu bice bitandukanye by’igihugu.
Bwiza yari umwe mu bahanzi bari bategerejwe cyane i Bugesera, nyuma yo kwitwara neza mu bitaramo byabanje kubera i Musanze no mu Karere ka Nyagatare, aho yasangiye urubyiniro n’abahanzi barimo The Ben, Bruce Melodie na Kitoko.
Nubwo atabashije kwitabira igitaramo cy’i Bugesera kubera impanuka yagize, abafana benshi bamwifurije gukira vuba no kongera gusubira mu bikorwa bye bya muzika mu gihe cya vuba.











