Buri mwaka mu cyumweru cya kabiri cya Gicurasi, ibihugu byinshi ku Isi byizihiza Mother’s Day, umunsi wahariwe gushimira no guha icyubahiro ababyeyi kubera uruhare rukomeye bagira mu buzima bw’imiryango n’iterambere ry’umuryango mugari.
Uyu munsi wizihizwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu bindi bihugu byinshi byo ku Isi, aho abantu bafata umwanya wo kwereka ababyeyi babo urukundo n’ishimwe binyuze mu mpano, ubutumwa bwuje urukundo ndetse no kumarana igihe na bo.
Umunsi w’Umubyeyi wizihizwa ku wa 10 Gicurasi, nk’uko bisanzwe uba ku Cyumweru cya kabiri cya Gicurasi.
Anna Jarvis ni we watangije uyu munsi

Amateka y’uyu munsi ashingiye ku mugore w’Umunyamerika witwa Anna Jarvis, watangije igitekerezo cyo gushyiraho umunsi wihariye wo kuzirikana no gushimira ababyeyi. Anna Jarvis yabikoze mu rwego rwo guha icyubahiro umubyeyi we witabye Imana mu 1905.
Yakomeje gutegura ibikorwa byo kumwibuka buri mwaka, ibintu byaje gukundwa n’abantu benshi. Ku wa 12 Gicurasi 1907, Anna Jarvis yahaye indabo zera ababyeyi bari bitabiriye igikorwa cyabereye muri St. Andrew’s Church. Izo ndabo zaje kuba ikimenyetso cy’uyu munsi mu myaka yakurikiyeho.
Perezida Woodrow Wilson yawugize umunsi mukuru

Bitewe n’uko uyu munsi wari umaze gukundwa cyane muri Amerika, mu 1914 uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, yawemeje nk’umunsi mukuru wizihizwa ku rwego rw’igihugu. Kuva icyo gihe, Mother’s Day yakomeje gukwirakwira mu bihugu byinshi byo ku Isi, aho buri gihugu cyagiye kiyizihiza mu buryo bwacyo.
Anna Jarvis yaje kurwanya uko uyu munsi wakoreshwaga
Nubwo Anna Jarvis ari we watangije uyu munsi, nyuma yaje gutungurwa no kubona abantu n’ibigo by’ubucuruzi bitangiye kuwubyaza amafaranga. Mu myaka ya 1920, yatangiye kwamagana uburyo amacumbi, amaduka n’ibigo by’ubucuruzi byari byatangiye gukoresha Mother’s Day nk’uburyo bwo gukurura abakiriya.
Yavugaga ko intego nyamukuru y’uyu munsi atari ugucuruza impano cyangwa indabo zihenze, ahubwo ko wari ugamije gushimira no guha agaciro ababyeyi.
Hari aho yavuze ko: “Umunsi w’Umubyeyi wagombaga kuba uwo kwerekana urukundo nyarwo, atari uwo gushakamo amafaranga.”
Bivugwa ko yigeze no gufatirwa mu myigaragambyo yamaganaga uko uyu munsi wari warahindutse uburyo bwo gukora ubucuruzi.
Amafaranga akoreshwa kuri Mother’s Day akomeje kwiyongera

Nubwo hari abavuga ko Mother’s Day yamaze guhinduka umunsi w’ubucuruzi, abantu benshi bakomeje kuwizihiza cyane. Imibare yerekana ko muri Amerika amafaranga menshi akoreshwa kuri uyu munsi mu kugura indabo, impano, amafunguro n’ibindi bikorwa byo gushimira ababyeyi. Mu gihe Raporo zitandukanye zigaragaza ko amafaranga akoreshwa kuri uyu munsi yakomeje kuzamuka cyane mu myaka yashize.
Ibihugu byinshi ku Isi birawizihiza

Mother’s Day ntabwo yizihizwa muri Amerika gusa. Ibihugu byinshi byo ku migabane itandukanye na byo bifite uyu munsi. Bimwe muri ibyo bihugu harimo: Canada, Brazil, Japan, India, South Africa, Germany, Italy, na Turkey. Nubwo amatariki ashobora gutandukana bitewe n’igihugu, intego nyamukuru iba ari ugushimira ababyeyi no kubereka urukundo.
Umunsi ufite agaciro gakomeye mu muryango

Abasesenguzi bavuga ko Mother’s Day ifasha imiryango kongera kwegerana no kuzirikana uruhare rukomeye ababyeyi bagira mu kurera abana no kubaka sosiyete nziza.
Uyu munsi uba umwanya mwiza wo kubwira umubyeyi amagambo meza, kumushimira no kumwereka ko ibikorwa bye bifite agaciro. Nubwo uburyo bwo kuwizihiza bushobora gutandukana, benshi bahuriza ku kuba umubyeyi ari umuntu ufite uruhare rukomeye mu buzima bwa buri wese.
AMAFOTO:






Umwanditsi w’inkuru: CYIZA Theogene










