Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yashyikirije Ingabo za Uganda (UPDF) imodoka nshya 10 zo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser Pickup mu rwego rwo gushimira uruhare zikomeje kugira mu rugamba rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF), binyuze mu gikorwa cya gisirikare gihuriweho kizwi nka Operation Shujaa.

Izi modoka zizifashishwa mu kongerera imbaraga ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’Ingabo za RDC (FARDC) n’iza Uganda (UPDF), bikomeje gukorwa mu Ntara za Kivu na Ituri hagamijwe gukumira ibitero bya ADF no kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu muhango wo gushyikiriza izi modoka, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Maj. Gen. Somo Kakule Evariste, wavuze mu izina rya Perezida Tshisekedi, yashimye ubufatanye bukomeje kuranga ibihugu byombi, avuga ko ibikorwa bya Operation Shujaa byatanze umusaruro ugaragara mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Yagaragaje ko Guverinoma ya RDC ishimira cyane inkunga n’ubufatanye bwa Uganda mu bikorwa byo gucunga umutekano, ashimangira ko ubu bufatanye bukomeje gutanga icyizere cyo gusubiza amahoro mu bice byari byugarijwe n’umutekano muke.
Guverineri w’Intara ya Ituri na we yashimye imikoranire iri hagati ya FARDC na UPDF, avuga ko ibikorwa bihuriweho byagize uruhare mu kugabanya ibitero by’imitwe yitwaje intwaro no kongera umutekano mu baturage.

Ku ruhande rwa Uganda, Umugaba w’Ingabo uyoboye Operation Shujaa, Maj. Gen. Stephen Mugerwa, yakiriye izi modoka ashima Perezida Tshisekedi kuri iyo mpano. Yavuze ko izafasha mu gukomeza ibikorwa bya gisirikare biri gukorwa, anashimangira ko ingabo zombi zizakomeza guhiga abarwanyi ba ADF kugeza igihe uwo mutwe uzaba utsinzwe burundu.
Operation Shujaa yatangiye mu Ugushyingo 2021 nyuma y’ibitero by’iterabwoba byabereye i Kampala, byatumye Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Yoweri Museveni bemeranya gutangiza ibikorwa bya gisirikare bihuriweho byo guhashya ADF ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.
Kuva icyo gihe, ibikorwa by’iyi operasiyo byatangajwe nk’ibyageze ku musaruro ufatika. Mu byagezweho harimo gusubiza umutekano mu bice byinshi, gutuma abaturage ibihumbi n’ibihumbi basubira mu ngo zabo, gutabara abantu bari barashimuswe n’umutwe wa ADF ndetse no kugabanya ubushobozi bwawo bwo kugaba ibitero.

Umutekano wongeye kugaruka watumye ibikorwa by’ubukungu nabyo bisubukurwa. Amashuri yongeye gufungura, ubucuruzi hagati ya Uganda na RDC burushaho kwiyongera, ndetse ibikorwa remezo birimo imihanda byarubatswe cyangwa biravugururwa kugira ngo byorohereze ingendo n’ubuhahirane.
Bivugwa ko kubera umutekano wiyongereye n’ikorwa ry’imihanda ihuza ibihugu byombi, umubare w’amakamyo yambuka umupaka hagati ya Uganda na RDC wazamutse cyane, uva ku bihumbi 13 ku kwezi ugera ku barenga ibihumbi 30 buri kwezi.
Inkomoko: UPDF










