Ifungwa ry’inganda zenga inzoga ryakiriwe rite? Abanyamakuru n’abasesenguzi bagaragaje ibitekerezo bitandukanye

Icyemezo cya Rwanda FDA cyo gufunga inganda zenga inzoga zitujuje ubuziranenge cyakomeje kuvugisha benshi, aho bamwe bagishyigikiye bavuga ko kirengera ubuzima bw’abaturage, mu gihe abandi bagaragaza ko cyagize ingaruka ku bakozi n’ubukungu.

Mu kiganiro cyakozwe na Taarifa Rwanda, abanyamakuru, umukozi wa sosiyete sivile n’umwe mu bakozi b’uruganda rwafunzwe bagaragaje uko babibona.

Umunyamakuru Alex Ngarambe, ukorera Radiyo Mpuzamahanga y’Abadage (DW) ndetse na The East African, yavuze ko guhana inganda zitujuje ubuziranenge ari ngombwa, ariko ko gufunga burundu ibikorwa byazo bishobora kugira ingaruka ku bakozi no ku bukungu bw’igihugu.

Yagaragaje ko inzego zibishinzwe zari zikwiye kubanza kuganira na ba nyiri inganda zigafata ingamba zo gukosora ibitagenda neza aho guhita zifungwa, kuko byatumye hari abatakaza akazi ndetse igihugu kigatakaza imisoro n’andi mafaranga cyakuraga muri izo nganda.

Ku rundi ruhande, umunyamakuru Rwabuneza Anastase yavuze ko icyemezo cya Rwanda FDA gikwiye gushimangirwa, kuko ubuzima bw’abaturage bugomba kuza imbere y’ibindi byose.

Yasobanuye ko politiki ya Made in Rwanda idakwiye kuba urwitwazo rwo gukora ibicuruzwa bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ashimangira ko ishoramari rigomba kujyana no kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ubuziranenge.

Rwabuneza yanasabye ko igenzura ry’ubuziranenge ryakomeza gukazwa no mu zindi nzego z’ubucuruzi, kuva ku ruganda kugeza ibicuruzwa bigeze ku isoko.

Umwe mu bakozi ba Ingufu Gin Ltd, wasabye ko amazina ye atatangazwa, yavuze ko nubwo uruganda rwabo rwafunzwe, bubaha icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’igihugu kandi biteguye kugikurikiza.

Ati: Icyemezo cyafashwe kigomba kubahirizwa kandi nta kindi bakwiye kugikoraho uretse kugishyira mu bikorwa.

Na Evariste Murwanashyaka, ukorera umuryango CLADHO, yavuze ko ifungwa ry’izi nganda ryatinze, asaba ko hakongerwa ubugenzuzi buhoraho kugira ngo ibicuruzwa bishobora guteza ingaruka ku buzima bitajya bigera ku isoko.

Yongeyeho ko abakora cyangwa bakwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge bakwiye kubiryozwa, ndetse n’ababifashijemo bagashyikirizwa ubutabera.

Yagaragaje impungenge zishingiye ku kuba hari abana n’abakuru bagizweho ingaruka n’izi nzoga, yibutsa ibyabereye mu Murenge wa Musebeya, aho abantu benshi barwaye nyuma yo kunywa inzoga zikekwa kuba zitujuje ubuziranenge, ndetse n’umwana wahitanywe na zo.

Mu gihe impaka zikomeje, icyemezo cya Rwanda FDA gikomeje kugarukwaho nk’imwe mu ngamba zikomeye zigamije kurengera ubuzima bw’abaturage no gukaza ubuziranenge bw’ibinyobwa n’ibindi bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda.

Inkomoko: Taarifa Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *