Igitabo Gishya Cyateje Impaka Muri White House Nyuma yo Kugaragaza Amabanga ya Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye abakozi bo mu biro bye kudatanga ibisobanuro cyangwa kugira icyo batangaza ku gitabo gishya cyanditswe n’abanyamakuru Maggie Haberman na Jonathan Swan, gikubiyemo amakuru yihariye ku mwaka wa mbere wa manda ye ya kabiri ku butegetsi.

Nk’uko abanditsi b’iki gitabo babivuga, bagaragaza Trump nk’umuntu ufite imyitwarire yihariye mu buzima bwa buri munsi, harimo kuba akunda kurya utuntu tworoheje mu masaha y’ijoro ndetse rimwe na rimwe agasiga imyanda mu cyumba cye cyangwa akajugunya ibintu muri poubelle.

Igitabo kivuga kandi ko abakozi bo mu biro bya Perezida bigeze gusabwa kujya bagenzura imyanda yajugunywaga na Trump, nyuma y’uko byagaragaye ko hari igihe yajugunyagamo ibintu bifite agaciro cyangwa inyandiko z’ingenzi.

Mu bindi byagarutsweho harimo ko Trump ngo yigeze gusaba gushyirwamo tapi mu byumba byo kogeramo, ibintu byasabaga ko zisimbuzwa kenshi kubera uko zangirikaga nyuma yo gukoreshwa.

Trump ntiyishimiye ibyanditswe muri icyo gitabo

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi y’ubuyobozi bwa White House avuga ko Trump atishimiye na gato ibikubiye muri iki gitabo, kuko yumva bimugaragaza mu buryo bushobora kwangiza isura ye imbere y’abaturage.

Ni yo mpamvu yahise asaba abakozi be kutagira icyo batangaza cyangwa baganira n’itangazamakuru ku bivugwa muri icyo gitabo.

Igitabo cyagarutse no ku buryo akunda ibiribwa bya “Fast Food”

Abanditsi banagarutse ku rukundo Trump afitiye amafunguro atekwa vuba (fast food), bavuga ko mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora ya 2024 yigeze kugurira abaturage amafiriti ya McDonald’s ndetse akajya anatumiza amafunguro akoresheje porogaramu ya DoorDash mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.

Ibi biri mu nkuru zigamije kwerekana ubuzima bwa buri munsi bwa Perezida Trump n’imyitwarire ye mu kazi no hanze yako.

Nubwo iki gitabo gikomeje kuvugisha benshi muri politiki ya Amerika, ubuyobozi bwa White House ntiburagira icyo butangaza ku kuri cyangwa ukuturi kw’ibikubiyemo, usibye amabwiriza yo kutagira umukozi ugira icyo abitangazaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *