NESA yatangiye ubugenzuzi ku mashuri arenga 600 akorera mu buryo butemewe
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (NESA) cyatangije ubugenzuzi ku bigo by’amashuri birenga 600 byashinzwe n’abikorera ariko bikaba bikora bitarabona ibyangombwa bisabwa. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ubu bugenzuzi bukorerwa mu gihugu hose, hagamijwe kureba niba ibyo bigo byujuje ibisabwa kugira ngo bikomeze gutanga uburezi mu buryo bwemewe, butabangamira umutekano w’abanyeshuri ndetse n’ireme ry’uburezi. Umuyobozi w’Ishami…
