Mu burasirazuba: Hatangiye gufungurwa buhoro buhoro amasoko y’amatungo

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gufungura buhoro buhoro amasoko y’amatungo mu turere tune two mu Ntara y’Iburasirazuba, nyuma y’uko indwara ya Rift Valley Fever (RVF) imaze iminsi yibasiye amatungo itangiye kugabanuka. Nk’uko Ijari News yabitangaje, iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ingamba zitandukanye zari zarashyizweho mu rwego rwo kurwanya no gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara yibasira amatungo. Amasoko yatangiye…

Soma inkuru yose

Ruhango: Polisi y’u Rwanda yasabye abakora mu mabagiro n’abaturage kwirinda ubujura bw’amatungo

Mu bukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ubujura bw’amatungo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abakora mu mabagiro ndetse n’abaturage muri rusange kurushaho kugira uruhare mu guhangana n’iki kibazo, hibandwa cyane ku kugenzura ibyangombwa by’amatungo mbere yo kubagwa. Inzego zitandukanye n’abakora mu mabagiro yo mu Karere ka Ruhango, bibukijwe gukomeza ubufatanye mu guhangana n’ubujura…

Soma inkuru yose

Ruhango: Abagabo batatu bafatanywe inka zirindwi bakekwaho kwiba muri Nyanza

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bw’amatungo, nyuma yo gufatanwa inka zirindwi bari bazanye ku Isoko rya Ruhango bagamije kuzigurisha. Ibi byabaye nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage mu rwego rw’ubufatanye bukomeje hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha. Amakuru y’ibanze atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko izo nka zari…

Soma inkuru yose