Vitiligo: Ibyo Ukwiriye Kumenya Ku Ndwara Y’Amabara Ku Ruhu N’Uko Ivurwa
Vitiligo, izwi kandi nk’indwara y’amabara ku ruhu, ni imwe mu ndwara zifata uruhu zikunze gutera ipfunwe kubera amakuru atari yo akunze kuyivugwaho. Abahanga mu buzima bavuga ko iyi ndwara idaterwa n’umwanda, uburozi cyangwa izindi myizerere ikunze kuvugwa, ahubwo ko ari ikibazo cy’uturemangingo dutanga ibara ry’uruhu. Inzobere mu kuvura indwara z’uruhu mu Bitaro bya Kaminuza bya…
