Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kugira uruhare mu kwirinda no gukumira ibyaha. Mu Karere ka Ruhango, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abakoresha umuhanda basobanuriwe uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano. Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP B. Kagenza, yavuze ko ibyaha bikunze kugaragara cyane mu rubyiruko birimo ikoreshwa…
