Minisitiri w’ubuzima yasobanuye impamvu yihishe inyuma y’inkubiri yo gufunga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko isuzuma ryakozwe ku nzoga zimwe zitujuje ubuziranenge ryagaragaje ibintu biteye inkeke, birimo kuba hari izari zifite 90% bya alcool ndetse zikarimo n’ibinyabutabire by’uburozi nka methanol, bidakwiye kunyobwa na gato.

Yabitangaje kuru uyu wa 3 Kanama 2026 mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu cyagarukaga ku ngamba zafashwe zo kurwanya ibinyobwa bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Abantu 500 bamaze kugerwaho n’ingaruka z’inzoga zitujuje ubuziranenge

Dr. Nsanzimana yavuze ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, abantu bagera kuri 500 bamaze kujyanwa kwa muganga nyuma yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Muri bo, 50 bahasize ubuzima, mu gihe abarenga 100 bahumye burundu, kandi iyo mibare itarimo abazahura n’ingaruka zishobora kwigaragaza nyuma y’igihe.

Yasobanuye ko ikibazo cyatangiye kwiyongera uko ku isoko hagendaga hagaragara inzoga zifite urugero rwinshi rwa alcool, zirimo izifite 40%, 50% ndetse n’izarengeje ibyo.

Methanol ni uburozi bushobora kwica cyangwa bugahuma amaso

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iperereza ry’Ibyaha no Kurwanya Iterabwoba muri RIB, Peter Karake, yavuze ko iperereza ryagaragaje ko zimwe mu nzoga zirimo ikinyabutabire cya methanol, kizwi nk’uburozi bukomeye budakwiriye kunyobwa.

Yavuze ko n’ingano nto cyane yacyo ishobora kwangiza bikomeye umubiri, igatera ubuhumyi cyangwa urupfu.

Karake yanagaragaje ko hari inganda zakoraga zidafite ibyangombwa cyangwa zararengeje igihe, ndetse zikoreraga ahantu hadakwije ibisabwa by’isuku n’ubuziranenge.

Hari aho basanze bavangamo amatafari, itabi n’ifumbire

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko igenzura ryagaragaje uburyo buteye ubwoba bamwe bakoreshaga mu gukora inzoga.

Yavuze ko hari aho basanze bavangamo itabi, urusenda, amatafari, ndetse no ifumbire mvaruganda, bakabikoresha bagamije kongera ubukana cyangwa umubare w’inzoga, batitaye ku ngaruka zabyo ku buzima bw’abaturage.

Yashimangiye ko ibyo bikorwa ari ubugizi bwa nabi bukwiye gukurikiranwa n’amategeko.

Inzoga zifite 90% bya alcool zishyira ubuzima mu kaga

Dr. Nsanzimana yavuze ko inzoga zimwe zapimwe zagaragaje urugero rwa alcool rugera kuri 90%, ibintu yavuze ko bishobora guteza ibibazo bikomeye mu mubiri w’umuntu.

Yongeyeho ko kunywa inzoga nk’izo bishobora kwangiza umwijima, impyiko, ubwonko n’izindi ngingo z’umubiri, ndetse bikongera ibyago byo gupfa.

Inzego zafunze inganda n’abakekwa barafungwa

Mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurinda ubuzima bw’abaturage, Rwanda FDA iherutse gufunga inganda umunani zengaga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ku ruhande rwa RIB, hatangajwe ko mu minsi icumi ishize hafunzwe izindi nganda zigera kuri 90 zakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse hafatwa abantu 50 bakekwaho kugira uruhare mu gukora no gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Inzego za Leta zikomeje gukangurira abaturage kwirinda kunywa inzoga zitazwi inkomoko yazo no gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ahakekwaho gukorerwa cyangwa kugurishirizwa ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *