Abaganga bakoze amateka babaga umwana akiri mu nda ya nyina

Mu ntambwe nshya yatewe mu buvuzi bw’abana bataravuka, abaganga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babaze umwana akiri mu nda ya nyina kugira ngo bakosore ikibazo gikomeye cyari cyugarije ubuzima bwe mbere y’uko avuka.

Uyu mwana witwa Theo, ubu ufite amezi atanu y’amavuko, ameze neza nyuma y’iki gikorwa cy’ubuvuzi cyakozwe nyina, Maisie Savage, ukomoka i Londres mu Bwongereza.

Maisie yabazwe afite inda y’ibyumweru 26, nyuma y’uko abaganga basanze umwana yari afite indwara ivukanwa izwi nka gastroschisis, ituma urukuta rw’inda rutirema neza, bikaviramo amara gusohoka akajya hanze y’umubiri.

Abaganga basanze iyo Theo aza gukomeza gukurira muri iyo mimerere kugeza avutse, byari gushyira ubuzima bwe mu kaga no kwangiza amara ye. Bahise bafata icyemezo cyo kumubaga akiri mu nda ya nyina.

Muri icyo gikorwa, abaganga bafunguye igice cy’inda ya nyina, hanyuma bakoresha uburyo buzwi nka keyhole surgery, bubafasha kubaga banyuze mu mwenge muto. Binyuze muri ubwo buryo, basubije buhoro buhoro amara y’umwana mu nda ye, bagabanya ibyago byari bishobora kumuhitana cyangwa bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bwe.

Theo yabaye umwana wa gatatu ku isi wabazwe akiri mu nda ya nyina muri ubu buryo, ndetse iri gerageza rikaba ari ryo rya mbere ryageze kuri iyi ntsinzi. Abahanga bavuga ko ari intambwe ikomeye ishobora gutanga icyizere ku bandi bana bazajya basanganwa ibibazo nk’ibi bakiri mu nda za ba nyina.

Nyuma yo kuvuka, Theo yakomeje gukurikiranwa n’abaganga, ubu akaba afite amezi atanu y’amavuko kandi ameze neza. Inkuru ye ikomeje gufatwa nk’ikimenyetso cy’iterambere rikomeye mu buvuzi bw’abana bataravuka, aho ubu hari ibibazo bishobora gukosorwa mbere y’uko umwana abonye izuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *