Ese ujya wibaza impamvu iminwa yawe ihora y’umye? Izi mpamvu zishobora kuba zibitera
Kumagara kw’iminwa ni ikibazo gikunze gufatwa nk’icyoroheje, nyamara gishobora gutera kokerwa, gushishuka, gusatagurika no kuva amaraso. Rimwe na rimwe umuntu ashobora no kugira udusebe cyangwa kubabara cyane, cyane cyane iyo ariye ibiribwa birimo indimu, umunyu mwinshi cyangwa ibirungo bikaze. Nubwo kubura amazi ahagije mu mubiri ari imwe mu mpamvu zishobora gutera iminwa kuma, si yo…
