Indwara y’amabara ku ruhu izwi nka Vitiligo ni imwe mu ndwara zikunze gutera impinduka ku ruhu, ariko igakomeza kwibasirwa n’imyumvire itari yo. Hari abayihuza no kunywa inzoga zikomeye, abandi bakavuga ko ari ikimenyetso cya SIDA cyangwa uburozi, nyamara abaganga bavuga ko ibyo byose nta shingiro bifite.
Nubwo Vitiligo idashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga nk’izindi ndwara zimwe na zimwe, ishobora kumugiraho ingaruka zikomeye zo mu mutwe no mu mibereho bitewe n’ivangura, ipfunwe n’akato bamwe mu bayirwaye bahura na byo.
Inzobere mu kuvura indwara zifata uruhu mu Bitaro bya CHUK, Dr. Aline Amani Uwajeni, yasobanuye ko Vitiligo ishobora kugaragara ku ruhu, ku munwa ndetse no ku musatsi, aho usanga umuntu atangiye kugira imvi mu gace gato kandi atari igihe cyazo.
Vitiligo iterwa n’iki?
Dr. Uwajeni avuga ko ibara ry’uruhu rishingira ku turemangingo twitwa melanocytes, dukora umusemburo wa melanin, ari wo ugenera uruhu ibara.
Iyo utu turemangingo tudakora neza cyangwa tukangiritse, melanin iragabanuka cyangwa ikabura burundu ku bice bimwe by’umubiri, bikavamo amabara y’umweru agaragara ku ruhu.Yashimangiye ko umuntu urwaye Vitiligo nta kintu aba yarakoze ngo abe ari cyo cyayimuteye.
Ati: “Nta kintu umuntu aba yakoze ngo bimubeho. Bishobora kuba kuri buri wese igihe icyo ari cyo cyose.”
Nubwo Vitiligo itandura, ubushakashatsi bwerekana ko ishobora kugira aho ihuriye n’imiterere y’umuryango.
Umwana uvutse mu muryango urimo umuntu wayirwaye ashobora na we kuyirwara, bitewe n’uko ashobora kuvukana uturemangingo twibasira melanocytes ntitubashe gukora melanin uko bikwiye.
Ikindi gishobora kugira uruhare ni indwara zo mu bwirinzi bw’umubiri (Autoimmune diseases), aho abasirikare b’umubiri bibeshya bakarwanya uturemangingo twawo aho kurwanya indwara.
Kimwe mu bibazo bikomeye Vitiligo itera si uburwayi ubwabwo, ahubwo ni ipfunwe n’ivangura.
Dr. Uwajeni avuga ko hari abantu bahita bavuga ko uyirwaye anywa inzoga zikomeye nka Kanyanga cyangwa ko afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA, ibintu avuga ko bidafite ishingiro na rito.
Iyo myumvire ituma bamwe mu bayirwaye biheba, bakigunga cyangwa bakabura icyizere cyo kwivanga mu bandi.
Ese Vitiligo ishobora kwica?
Abaganga bavuga ko Vitiligo ubwayo idatera urupfu.
Icyakora, kubera ko melanin ifasha kurinda uruhu ubukana bw’imirasire y’izuba, umuntu ufite Vitiligo cyane cyane ku bice byinshi by’umubiri ashobora kugira ibyago byiyongera byo kurwara kanseri y’uruhu, nubwo atari benshi bibaho.
Ni yo mpamvu abaganga basaba abarwayi gukoresha amavuta abarinda izuba no kwirinda kumara igihe kinini ku mirasire y’izuba.
Amabara yose ku ruhu si Vitiligo
Abaganga bibutsa abantu ko ibara ryose rigaragaye ku ruhu ritahita risobanura ko ari Vitiligo.
Hari izindi ndwara zirimo na kanseri y’uruhu zishobora gutangira zigaragaza amabara cyangwa ibindi bihinduka ku ruhu.
Ni yo mpamvu umuntu abonye impinduka zidasanzwe ku ruhu akwiye kwihutira kwisuzumisha aho kwivura cyangwa gukoresha imiti ya gakondo.
Vitiligo ifite amoko atandukanye
Dr. Uwajeni yavuze ko Vitiligo iri mu byiciro bitandukanye harimo:
- Ifata igice kimwe cy’umubiri, nk’urutoki cyangwa ikiganza.
- Ifata ibice bitandukanye by’umubiri.
- Ifata impande zombi z’umubiri mu buryo busa.
- Ifata ahantu hamwe gusa.
- Ifata ahantu henshi ku mubiri.
- Hari n’ifata hafi umubiri wose.
Abaganga bavuga ko hari uburyo butandukanye bwo kuyivura.
Harimo imiti ifasha gukangura melanocytes kugira ngo zongere gukora melanin, ubuvuzi bwo gusubiza ibara ku ruhu ndetse no kubaga ku bantu bamwe, aho bakuraho uruhu rwangiritse bagashyiraho urundi ruvuye ku gice kizima cy’umubiri.
Iyo ibyo bidashobotse, umurwayi ashobora guhabwa amavuta cyangwa ibindi bisigwa bifasha guhisha amabara ndetse n’imiti irinda uruhu kwangizwa n’izuba.
Kwivuza hakiri kare byongera amahirwe yo gukiraDr. Uwajeni avuga ko umuntu ugeze kwa muganga mu mezi atatu ya mbere nyuma yo kubona amabara ku ruhu aba afite amahirwe menshi yo gukira burundu.
Iyo indwara imaze igihe kinini, abaganga bafasha umurwayi kuyibana neza, bakamugira inama zo kwiyakira no gukomeza ubuzima bwe mu buryo busanzwe.
Irinde imiti y’ibyatsi n’ibitangazwa ko bikuraho amabara
Abaganga bagira inama abantu kwirinda gukoresha imiti y’ibyatsi cyangwa ibindi bisigwa bavuga ko bikuraho amabara ya Vitiligo, kuko bishobora kwangiza uruhu no guteza ibindi bibazo bikomeye.
Basaba abantu kujya babanza kwisuzumisha kwa muganga kugira ngo hamenyekane neza indwara bafite ndetse bahabwe ubuvuzi bukwiye.
Nubwo Vitiligo ikomeje guherekezwa n’imyumvire itari yo, abaganga bashimangira ko ari indwara ishobora kuvurwa kandi umuntu uyirwaye akabaho ubuzima busanzwe. Icy’ingenzi ni ukuyisuzumisha hakiri kare, gukurikiza inama z’abaganga no guca burundu ivangura rikorerwa abayirwaye.











