Mukorogo: Ubushakashatsi ku ngaruka zikomeye ziterwa no guhindura uruhu ku buzima

Mu myaka yashize, kwisiga amavuta ahindura uruhu azwi nka Mukorogo cyangwa Skin Bleaching Products yakomeje kwiyongera mu bihugu byinshi bya Afurika no ku Isi. Nubwo bamwe bayakoresha bagamije guhindura ibara ry’uruhu cyangwa gukuraho ibizinga byo ku ruhu, impuguke mu buzima ziburira ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku ruhu no ku buzima muri rusange.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) bugaragaza ko amavuta menshi ahindura uruhu aba arimo ibinyabutabire bikomeye nka mercury (mercure), hydroquinone na corticosteroids, bishobora kwangiza umubiri iyo bikoreshejwe nabi cyangwa igihe kirekire.

Isoko rya Mukorogo rikomeje kwaguka ku Isi

Raporo zitandukanye zigaragaza ko ubucuruzi bw’ibicuruzwa bihindura uruhu bukomeje kwiyongera ku rwego mpuzamahanga. WHO yagaragaje ko isoko ry’ibi bicuruzwa rishobora kurenga miliyari 11.8 z’Amadolari ya Amerika kubera ubwiyongere bw’ababikoresha cyane cyane muri Afurika, Aziya na Caraïbes.

Mu bushakashatsi bwagarutsweho na gahunda ya UNEP na WHO, hagaragajwe ko muri Afurika abagore ari bo benshi bakoresha ibi bicuruzwa, ndetse mu bihugu bimwe umubare w’ababikoresha ugeze ku rwego rufatwa nk’ikibazo cy’ubuzima rusange.

Ikinyabutabire giteye inkeke

Kimwe mu bibazo bikomeye bivugwa ku mavuta ya Mukorogo ni uko amwe aba arimo mercury, ikinyabutabire gifite uburozi bukomeye.WHO ivuga ko mercury ishobora kwangiza impyiko, ubwonko, imyakura ndetse n’ubudahangarwa bw’umubiri. Hari kandi igihe ishobora gutera ibibazo by’imitekerereze cyangwa ihungabana bitewe n’uko igera mu maraso ikazenguruka umubiri wose.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bicuruzwa birenga 300 byo mu bihugu 22 bwagaragaje ko hafi 10% byabyo byari bifite mercury irenze cyane igipimo cyemewe n’amategeko, ndetse bimwe bikaba byari bifite inshuro 100 z’icyo gipimo.

Uruhu rushobora kwangirika burundu

Abaganga b’inzobere mu ndwara z’uruhu bavuga ko gukoresha amavuta ahindura uruhu bishobora gutuma uruhu rutakaza ubushobozi bwo kwirinda indwara.

Mu ngaruka zikunze kugaragara harimo:

  • Uruhu rworoshye bikabije
  • Kugira ibiheri bikabije
  • Ibizinga by’umukara cyangwa umweru ku ruhu
  • Gushya cyangwa kubabara k’uruhu
  • Kugira ibikomere bitinda gukira
  • Kwandura indwara z’uruhu byoroshye

WHO ivuga ko mercury ishobora no gutera ibibara, inkovu ndetse no kugabanya ubushobozi bw’uruhu bwo guhangana n’udukoko dutera indwara.

Ingaruka ku mutima, impyiko n’ubwonkoNubwo abantu benshi batekereza ko amavuta asigwa ku ruhu atagera imbere mu mubiri, ubushakashatsi bwerekanye ko ibinyabutabire bimwe byinjira mu maraso.

Iyo mercury cyangwa hydroquinone bikoreshejwe igihe kirekire bishobora gutera:

  • Indwara z’impyiko
  • Umuvuduko ukabije w’amaraso
  • Ibibazo by’imyakura
  • Kwangirika kw’ubwonko
  • Ihungabana n’ibibazo byo mu mutwe

Ibi byemezwa n’inyandiko zitandukanye za WHO n’ubushakashatsi bwasesenguye abantu n’ibicuruzwa birenga 700 byahinduraga uruhu.

Hari n’abahuye n’ibibazo byo kutabona

Nubwo atari ingaruka ikunze kuboneka kuri buri wese, inzobere zagaragaje ko ibicuruzwa bifite mercury nyinshi bishobora kugira uruhare mu kwangiza imyakura y’amaso.

Hari ibibazo byagiye byandikwa mu bihugu bitandukanye by’abakoresheje amavuta arimo mercury nyinshi bagahura n’ibibazo bikomeye by’amaso ndetse bamwe bagatakaza ubushobozi bwo kubona neza.

Impuguke zigira inama abantu kwirinda gukoresha ibicuruzwa bitazwi

Abaganga b’inzobere mu ruhu bavuga ko umuntu ufite ikibazo cy’ibibara cyangwa ibindi bibazo by’uruhu akwiye kugana muganga aho gukoresha amavuta atazwi inkomoko.

Bashimangira ko ubwiza bw’umuntu budashingira ku ibara ry’uruhu, ahubwo bushingira ku buzima bwiza bw’uruhu no ku kwiyitaho neza.

Mu gihe amavuta ahindura uruhu akomeje kwamamazwa nk’uburyo bwo kongera ubwiza, ubushakashatsi bwa WHO n’izindi nzego mpuzamahanga bugaragaza ko ashobora guteza ingaruka zikomeye zirimo kwangirika k’uruhu, indwara z’impyiko, ibibazo by’imyakura ndetse n’ubumuga butandukanye.

Impuguke zisaba abantu kugira amakenga ku bicuruzwa bihindura uruhu, bakirinda gukoresha ibitazwi inkomoko cyangwa bitemewe n’inzego z’ubuzima, ahubwo bakagisha inama abaganga igihe bafite ikibazo cyose cyerekeye uruhu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *