Kaminuza zo muri Afurika zikomeje kuyoboka AI, iza Leta ziri imbere mu kuyikoresha
Ubushakashatsi bwakozwe ku ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano (AI) muri kaminuza zo muri Afurika bwagaragaje ko kaminuza za Leta ari zo zikomeje gukoresha iri koranabuhanga ku rwego rwo hejuru kurusha iza private, cyane cyane mu bikorwa byo kwigisha no kuyobora ibigo. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe mu nama ya ELITE Africa Workshop, yahuje ibigo bitandukanye by’amashuri makuru…
