Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yatangaje ko igiye gushyiraho uburyo bushya bwo gutondeka kaminuza n’amashuri makuru bikorera mu Rwanda hashingiwe ku rwego rw’ubushakashatsi zikora, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi no guteza imbere ubushakashatsi bukemura ibibazo byugarije igihugu.
Ibi byatangajwe ku wa 21 Gashyantare 2026 mu nama yahuje HEC n’abayobozi b’amashuri makuru na kaminuza, hagamijwe kubamurikira imishinga ya politiki mishya izagenga ubushakashatsi ndetse n’amasomo yo ku rwego rwa Master’s na PhD.
HEC ivuga ko izi politiki zigamije guhindura uburyo ubushakashatsi bwakorwaga, bukava ku kuba ubukorwa gusa kugira ngo abanyeshuri buzuze ibisabwa mu masomo, ahubwo bukibanda ku gutanga ibisubizo bifatika ku bibazo biri mu muryango.
Ubushakashatsi bugomba kubyara ibisubizo
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edouard, yavuze ko amashuri menshi yo mu Rwanda yibanda cyane ku kwigisha kurusha gukora ubushakashatsi bufasha igihugu.
Yasobanuye ko politiki nshya izasaba kaminuza gukora ubushakashatsi bufite uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage, guhanga udushya no gukorana n’abikorera.
Yongeyeho ko HEC izajya isuzuma ibikorwa bya buri kaminuza, harimo ubushakashatsi, guhanga udushya n’uruhare rwabyo mu iterambere, bityo hagashyirwaho urutonde rugaragaza uko zihagaze.
Kaminuza y’u Rwanda yashyize imbaraga mu bushakashatsi
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko iyo kaminuza yatangiye kongera ubushakashatsi no mu banyeshuri bo mu byiciro bibanza kugira ngo bazagere ku rwego rwa Master’s na PhD bafite ubushobozi buhagije bwo gukora ubushakashatsi bwigenga.
Minisitiri w’Uburezi arasaba impinduka
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko u Rwanda rugomba kuva ku rwego rwo gushingira ku bumenyi n’ubushakashatsi bukorerwa mu mahanga, ahubwo rugakora ubushakashatsi bwarwo bukemura ibibazo by’Abanyarwanda.
Yashimangiye ko ubushakashatsi budakwiye kurangirira mu nyandiko cyangwa mu nama bumurikirwamo, ahubwo bugomba kubyazwa umusaruro mu guteza imbere imibereho y’abaturage, ubukungu no guhanga imirimo.
Umubare w’abanyeshuri uriyongera
HEC igaragaza ko umubare w’abanyeshuri biga muri kaminuza n’amashuri makuru wakomeje kwiyongera, uva ku 91.193 mu mwaka wa 2016/2017 ugera ku 130.474 mu mwaka wa 2023/2024.
Nubwo uyu mubare wazamutse, HEC ivuga ko ugikenewe kwikuba gatatu kugira ngo igihugu kigere ku ntego zacyo, kandi ko hakiri icyuho mu bushakashatsi bukemura ibibazo byugarije igihugu.
Politiki nshya HEC iri gutegura itegerejweho gufasha kaminuza zo mu Rwanda kongera ubushakashatsi bufite ireme, guhanga udushya no gutanga ibisubizo bifatika bizafasha igihugu kugera ku ntego z’Icyerekezo 2050.











