Ubushakashatsi bwakozwe ku ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano (AI) muri kaminuza zo muri Afurika bwagaragaje ko kaminuza za Leta ari zo zikomeje gukoresha iri koranabuhanga ku rwego rwo hejuru kurusha iza private, cyane cyane mu bikorwa byo kwigisha no kuyobora ibigo.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe mu nama ya ELITE Africa Workshop, yahuje ibigo bitandukanye by’amashuri makuru na za kaminuza zo ku mugabane wa Afurika kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ruhare AI iri kugira mu burezi.
Kaminuza za Leta ziza imbere
Raporo y’ubwo bushakashatsi igaragaza ko Kaminuza za Leta zigeze ku kigero cya 69% mu gukoresha AI mu bikorwa byo kwigisha no mu miyoborere, mu gihe iza private ziri kuri 57%. Nubwo ikoreshwa rya AI rikomeje kwiyongera, ubushakashatsi bwerekanye ko kaminuza nyinshi zikiyikoresha cyane mu buyobozi no gutanga amasomo, ariko ikaba itarakwira cyane mu gufasha abanyeshuri cyangwa mu bikorwa by’ubushakashatsi.
Amategeko agenga AI aracyari make
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko kaminuza nyinshi zo muri Afurika zitarashyiraho amategeko cyangwa amabwiriza ahamye agenga ikoreshwa rya AI. Muri rusange, 44% gusa bya kaminuza ni byo bifite amabwiriza yihariye yerekeye ikoreshwa ry’iri koranabuhanga mu buzima bwa buri munsi bwa kaminuza.
Mu mashuri yigenga, icyo kigero kiri kuri 36%, ibintu abasesenguzi bavuga ko bishobora guteza ikibazo cy’imikoreshereze itanoze cyangwa ikoreshwa ridafite umurongo.
Kepler College yakoze AI yayo yitwa ‘Iga’

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri Kepler College, Dr Emelyne Umunoza Gasana, yavuze ko imwe mu mbogamizi Afurika ihura na zo ari ugukoresha ikoranabuhanga ryakorewe ibisubizo by’ibindi bihugu.
Yagize ati:
“Dukoresha ikoranabuhanga ryakorewe gukemura ibibazo byo muri California cyangwa Amazon, ugasanga ibyo bibazo si byo dufite hano.”
Yasobanuye ko Kepler yakoze AI yayo yitwa Iga, igamije gufasha abanyeshuri, abarimu n’abayobozi.
Uko ‘Iga’ ifasha abanyeshuri n’abarimu
Iga ni uburyo bwa AI bufasha abanyeshuri gusobanukirwa amasomo, gukora isuzumabumenyi no kumenya aho bafite intege nke.
Iri koranabuhanga rishobora:
- Gusobanurira abanyeshuri amasomo
- Gutanga imyitozo n’ibizamini
- Kwereka umunyeshuri aho atsindwa cyane
- Kumufasha kumenya aho ashyira imbaraga
Ku ruhande rw’abarimu, Iga ibafasha:
- Gukosora ibizamini
- Gukurikirana uko abanyeshuri bitwara
- Gutegura amasomo
- Kumenya aho abanyeshuri bafite ibibazo byinshi
Abayobozi b’ibigo na bo bashobora gukoresha iri koranabuhanga mu gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri n’ikorwa ry’amasomo.
AI ntabwo izasimbura abantu

Umwarimu muri University of Cape Coast, Dr Edward Amarteifio, yavuze ko AI iri kuba ingenzi cyane ku banyeshuri kubera ko amasoko y’umurimo atangiye gusaba abantu bafite ubumenyi kuri iri koranabuhanga.
Yasobanuye ko abantu badakwiye gutekereza ko AI izasimbura abantu mu kazi.
“AI ntabwo yaje gukuraho abantu, ahubwo yaje koroshya akazi nk’uko blender yasimbuye gusekura inyanya.”
Yongeyeho ko ari ingenzi ko abanyeshuri bigishwa uko bakoresha AI neza kugira ngo bazabashe guhangana ku isoko ry’umurimo.
Kaminuza zasabwe kutabuza abanyeshuri gukoresha AI
Muri iyi nama, abahanga mu burezi bagaragaje ko kubuza abanyeshuri gukoresha AI atari cyo gisubizo. Ahubwo bavuga ko kaminuza zikwiye:
- Kwigisha uburyo bwiza bwo gukoresha AI
- Gushyiraho amabwiriza ayigenga
- Kuyifashisha mu kuzamura ireme ry’uburezi
- Gutoza abanyeshuri kuyikoresha mu buryo bwa kinyamwuga
Abasesenguzi bavuga ko AI ishobora gufasha Afurika kuziba icyuho cy’ikoranabuhanga no kongera ireme ry’uburezi niba ikoreshwa neza.
Ubushakashatsi bugaragaza ko AI ikomeje kugira uruhare rukomeye muri kaminuza zo muri Afurika, cyane cyane mu miyoborere no kwigisha. Nubwo hakiri imbogamizi zirimo kubura amategeko n’ikoranabuhanga rijyanye n’ibibazo bya Afurika, hari icyizere ko kaminuza nyinshi zizakomeza kuyoboka AI mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi no gutegura abanyeshuri b’ahazaza.






Izindi Nkuru Wasoma: 👇
MINEDUC yasubije abavuga ko ‘AI’ ikurura ubunebwe mu mashuri
Ubwenge buhangano (AI) ntabwo buje gukuraho abarimu – Min. Irere
Abarimu bo mu Rwanda batangiye guhugurwa ku gukoresha AI










