Igwingira mu Ntara y’Iburengerazuba riracyari hejuru, Guverineri Ntibitura arasaba ubufatanye mu kurirwanya

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko ikibazo cy’igwingira gikomeje kwibasira abana bo muri iyi Ntara giterwa ahanini n’imirire mibi, ubukene, isuku n’isukura bidahagije ndetse n’ubumenyi buke ku mirire iboneye. Yasabye inzego zose n’abaturage guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo iki kibazo gihashywe burundu. Yabitangaje ku wa 23 Nyakanga 2026 i Karongi, mu nama nyunguranabitekerezo…

Soma inkuru yose

Karongi igiye gutangiza ‘Car Free Zone’ mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo n’imyidagaduro

Akarere ka Karongi katangaje ko guhera ku wa 25 Kamena 2026 kazatangiza igice cyihariye kitanyurwamo n’imodoka kizwi nka ‘Car Free Zone’, mu rwego rwo guteza imbere imyidagaduro, ubusabane ndetse no kongera ibikorwa by’ubukerarugendo n’ubucuruzi muri uyu mujyi uri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu. Iki gice kizatangirira kuri Rond-point yinjira mu mujyi wa Karongi kigere hafi…

Soma inkuru yose

Umugabo wari ugiye gusengera ahatemewe mu mugezi wa Musogoro yabonetse yapfuye

Umugabo wo mu Karere ka Karongi witwa Hakizumwami Emmanuel w’imyaka 40 yabonetse yapfuye nyuma y’aho yari yavuye mu rugo agiye gusengera ahantu hatemewe mu mugezi wa Musogoro, mu Murenge wa Rubengera. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera ku wa 14 Kamena 2026. Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Ruvumbu,…

Soma inkuru yose

Karongi: Urupfu rw’umwarimu warohamye mu Kivu rwasigiye icyuho gikomeye GS Sainte Marie Kibuye

Urupfu rwa Nahimana Ernest wari umwarimu w’ikoranabuhanga muri GS Sainte Marie Kibuye, warohamye mu kiyaga cya Kivu ku wa 23 Gicurasi 2026, rwateye agahinda gakomeye abo bakoranaga, abanyeshuri ndetse n’umuryango we, cyane ko yari amaze igihe gito agaragaza ubuhanga mu kazi ke. Uyu mwarimu wari ufite imyaka 30 y’amavuko, yarohamye ku mugoroba wo ku wa…

Soma inkuru yose