Wigeze Wibaza Impamvu Imibu Iruma Abantu Bamwe Kurusha Abandi? Dore Ibisobanuro Bitangwa na Siyansi

Abantu benshi bajya bibaza impamvu hari abo imibu ihora iruma cyane, mu gihe abandi baba bicaye iruhande rwabo ntihagire n’umwe uyibakoraho. Hari n’abavuga ko bafite “amaraso aryoshye”, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko si amaraso aba akurura imibu, ahubwo ari uburyo umubiri w’umuntu usohora ibimenyetso bitandukanye. Imibu y’ingore ni yo iruma abantu kuko iba ikeneye poroteyine ziboneka…

Soma inkuru yose

Urukingo rwa Malaria rwagabanyije impfu z’abana muri Afurika – Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bushya kandi bwizewe bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru cya siyansi cya The Lancet, bwemeje ko urukingo rwa Malaria rwa RTS,S rwagize uruhare rukomeye mu kugabanya impfu z’abana mu bihugu bya mbere byatangiye kurutanga muri Afurika. Mu gihe cy’imyaka ine, ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura umwana umwe mu bana umunani bapfaga bazize Malaria yarokowe mu bana bari…

Soma inkuru yose